Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeHashyizweho ba komanda bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur...

Hashyizweho ba komanda bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, tariki 7 Mutarama, muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo hashyizweho abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur. 

Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni: 

Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur
Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri Ituri
Jenerali Michel Mabondani, umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Uwa nyuma asimbuye Jenerali Bruno Mpezo Mbele, watawe muri yombi mu minsi umunani ishize kubera ko yarenze ku mabwiriza ajyanye no kubuza abasirikare gukorana na FDLR no gucunga nabi umutungo. 

Nk’uko Bwiza ducyesha iyi nkuru ibitangaza, Colonel Okoko Onoya Bokeoni yagizwe kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bya Sokola 1 Grand Nord muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights