Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye igihe Joseph Kabila azakirwa na AFC/M23 ku mugaragaro n'impamvu ataragaragara mu...

Hamenyekanye igihe Joseph Kabila azakirwa na AFC/M23 ku mugaragaro n’impamvu ataragaragara mu ruhame kuva yagera i Goma

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, nyuma ya saa sita, hateganyijwe igikorwa gikomeye gishobora guhindura isura ya politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabange Kabila, yitezweho kwakirwa ku mugaragaro n’umutwe wa AFC/M23, ku nshuro ya mbere kuva yagera muri Goma mu ibanga rikomeye. 

Amakuru yizewe yemeza ko uyu muhango utegerejwe ukozwe mu buryo bw’ibanga rikomeye n’umutekano mwinshi, aho benshi mu bari bagize guverinoma yahozeho ndetse n’abandi banyapolitiki bari kumwe na Kabila bagaragazwa nk’abazitabira iki gikorwa.  

Steve Wembi, umwe mu banyamakuru b’inararibonye muri Congo, nawe aherutse kugera i Goma aho yahuye n’abayobozi bakuru ba AFC/M23, bikaba bivugwa ko byari mu rwego rwo gutegura iki gikorwa cy’itangazwa ku mugaragaro ry’uruhare rwa Kabila mu byari bimaze igihe bihwihwiswa. 

Benshi bibajije impamvu nta n’ifoto n’imwe y’uwahoze ari Perezida Kabila yigeze igaragara mu gihe bimaze kwemezwa ko ari i Goma.  

Amakuru yaturutse mu nzego za gisirikare za AFC/M23 no muri bamwe mu bayobozi ba ARC (Intare za Sarambwe) agaragaza ko iryo banga ryagumijweho nk’uburyo bwo kwirinda kugwa mu mitego y’abamurwanya, ndetse no gutungurana ku rwego rwa politiki na diplomasi. 

Ibi bishimangira ko Kabila ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo gucengera muri politiki nshya ya Kivu y’Amajyaruguru, akabanza kubaka igicumbi gishya cy’ubutegetsi aho yari asanzwe afite imbaraga za gisirikare n’abamushyigikiye. 

Iyi gahunda yo kwakira Kabila ku mugaragaro ivugwaho na benshi nk’intangiriro y’ikiragano gishya muri RDC.  

Kabila, nk’umusirikare mukuru ufite ipeti rya General, asanzwe afatwa nk’umuntu ufite ubunararibonye mu gucunga ibihe bikomeye bya politiki n’intambara.  

Nyuma y’imyaka myinshi yicecekeye, noneho ari kugaruka mu ruhando rwa politiki binyuze mu bufatanye bwimbitse na AFC/M23 – umutwe wiuriye uduce tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru ukaba unakomeje gutera igitutu ubutegetsi bwa Kinshasa. 

Hari amakuru ko nyuma y’uku kwakirwa kwa Kabila, gahunda yo kugana Kinshasa izihutishwa.  

Uwo twaganiriye yagize ati: “Iyo utinze birapfa!” 

Ibi bishobora gusobanura ko Kabila afite imigambi ikomeye, wenda yo gushaka kongera kugarura isura ye mu buyobozi bw’igihugu, cyangwa guhindura ishusho ya politiki ya RDC muri rusange. 

Kugaruka kwa Kabila bije mu gihe RDC ihanganye n’ibibazo byinshi birimo umutekano mucye, ibibazo by’ubuyobozi n’ubwumvikane buke hagati y’inzego.  

Ibyemezo nka biriya biri gufatwa bikomeje gushimangira igitutu kuri leta ya Tshisekedi, by’umwihariko ubwo abanyapolitiki nka Moïse Katumbi bashobora kwiyunga kuri Kabila na AFC/M23. 

Mu minsi yashize, habonetse abasirikare benshi ba AFC/M23 bimukira mu bice bitazwi, ndetse benshi bagakeka ko bari kwitegura igikorwa cyihariye. Uko bigaragara, icyari kirimo gutegurwa kiri hafi gutangazwa ku mugaragaro. 

Icyitonderwa: Inkuru ikomeje gukurikirwa n’abanyamakuru bacu b’i Goma. Turakomeza gukurikirana niba koko Joseph Kabila azageza ijambo ku baturage uyu munsi, ndetse n’icyo rizaba ririmo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights