Amakuru aravuga ko perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yaba arwariye mu Builigi mu ibanga rikomeye.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi bije nyuma y’aho asohotse igihugu mu ibanga rikomeye ndetse n’umuvugizi we ntatangaze aho ari.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Félix Tshisekedi yasohotse igihugu ndetse aho aherereye hatazwi.
Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyatangaje ko yaje mu Rwanda rwihishwa, ariko kiza kubinyomoza, kinasaba imbabazi kuri ayo makuru atari ukuri cyatangaje.
Ikinyamakuru Infos.cd cyatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024 ko Félix Tshisekedi ari i Bruzelles.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yageze muri uyu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, “ ku mugoroba wo ku Cyumweru ajyanywe n’indege y’Umukuru w’Igihugu”.
Uyu kandi ngo yajyanye n’abantu bagera muri 20 barimo abo mu itsinda ry’abaganga be, abarinzi be, ndetse n’inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango we.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida akimara kugera i Bruxelles, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Luc), nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima.