Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yasabye Perezida Museveni gukorera u...

Hamenyekanye ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yasabye Perezida Museveni gukorera u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Maxime Prevot, ubwo aheruka i Kampala ku wa Gatanu ushize, yari afite intego ebyiri: kugaragaza impungenge z’umutekano mu karere no gusaba Perezida Museveni gufasha kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi. 

Mu ijambo yavugiye muri Uganda, Prevot yagaragaje ko nubwo u Bubiligi bukomeza kubona u Rwanda nk’ihuriro ry’ingenzi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, butabasha kwirengagiza ibyo bwita ko ari ukwivanga k’u Rwanda ku butaka bwa Congo. 

Uretse ibyo, Prevot yari afite indi nshingano: gushaka ubufasha bwa Perezida Museveni kugira ngo afashe kunga u Rwanda n’u Bubiligi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The East African.  

Mu magambo ye, Minisitiri Prevot yashimangiye ko Museveni ari umuntu w’ingenzi mu bikorwa byo guhuza ibihugu binyuze muri dipolomasi. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kampala, Prevot — wari mu rugendo rwatangiriye muri Uganda no mu Burundi mbere yo kurusoreza i Kinshasa kuri iki cyumweru — yavuze ko yahuye na Perezida Museveni kugira ngo amwigireho uko akemura amakimbirane mu karere, kandi anamugaragarize ko u Bubiligi bwifuza ko afasha mu gusubiza ku murongo umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi. 

Prevot yasobanuye ko atashoboye gusura u Rwanda kubera umubano wari warazambye, ndetse avuga ko yabwiye Perezida Museveni ko hari amakuru menshi atari ukuri ku bibazo byabaye.  

Yagize ati: “Gcana umubano si igisubizo ku kutumvikana,” agaragaza ko hakwiye kubaho ibiganiro n’ubwumvikane aho guhitamo gutandukana. 

Yakomeje avuga ko nubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano nyuma yo gutera Ukraine, ibihugu byombi bigifitanye umubano wa dipolomasi nubwo urimo inzitizi, bityo n’u Rwanda n’u Bubiligi bikwiye kuganira aho guhagarika burundu umubano. 

Ku wa 17 Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yari yasohoye itangazo ryamagana imyitwarire y’u Bubiligi, irushinja gusebya u Rwanda no gushyigikira uruhande rururwanya mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

U Rwanda rwavuze ko u Bubiligi bwagize uruhare mu mateka mabi yarushegeshe, ndetse ko no muri iki gihe bukomeje ibikorwa bigamije kuruhungabanya. 

Iryo tangazo ryavugaga ko abadipolomate b’u Bubiligi bari mu Rwanda basabwe gusohoka mu gihugu bitarenze amasaha 48, ariko ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amahame ya Vienne mu kurinda inyubako n’ibindi bikoresho by’u Bubiligi biri mu Rwanda. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe