Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye ibyo Gen. Nyakarundi wa RDF na Gen. Agyapong wa GAF bemeranyijwe...

Hamenyekanye ibyo Gen. Nyakarundi wa RDF na Gen. Agyapong wa GAF bemeranyijwe byateye ubwoba Ndayishimiye na Tshisekedi

Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ihungabana ry’umutekano rishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, ruswa mu nzego z’ubuyobozi n’ubushyamirane hagati y’ibihugu bimwe na bimwe, ibikorwa n’imikoranire y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Ghana bikomeje gutera impagarara mu baturanyi batari bake, barimo na Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Rwanda (Rwanda Defence Force – RDF), Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana (Ghana Armed Forces – GAF), Maj. Gen. William Agyapong.  

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. 

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko “baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF na RDF.” 

Gen. Nyakarundi ari mu rugendo rw’akazi i Accra muri Ghana, aho yitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka (African Land Forces Summit – ALFS), iri kuba kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Mata 2025. 

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Ingabo za Amerika muri Afurika (US Army Africa) n’Igisirikare cya Ghana.  

Yahuje abayobozi b’igisirikare baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, igamije kuganira ku bibazo byugarije umutekano no gushaka ibisubizo birambye. 

Nubwo bigaragara nk’inama isanzwe yo kungurana ibitekerezo, abasesenguzi b’umutekano bemeza ko ubufatanye bukomeje kwaguka hagati ya RDF na GAF bufite indi sura ku rwego rwa politiki n’igisirikare. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kwigaragaza nk’igihangange mu mutekano n’iterambere ry’ubutasi muri Afurika, naho Ghana ikaba izwiho kugira politiki zihamye ndetse n’ubushobozi bwo guhuza ibihugu binyuranye ku nyungu rusange. 

U Rwanda rusanzwe rushinjwa n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwabo – nubwo Kigali ikomeza kubihakana – bityo kugira ubufatanye bukomeye n’ibindi bihugu bifatwa nk’ibifite ijambo muri Afurika bishobora gukomeza guteza impungenge abo bayobozi ba biriya bihugu uko ari bibiri. 

Kuba RDF ikomeje kugirana ubufatanye n’ingabo z’ibihugu nka Ghana byizewe ku rwego mpuzamahanga, bishobora kurushaho gutuma RDC n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu biri mu rugamba rwo gutangaza ibinyoma, mu gihe u Rwanda rurushaho gukomeza gusigasira isura yarwo nk’igihugu gifite igisirikare gihamye kandi cyizewe. 

Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati ya Gen. Nyakarundi na Gen. Agyapong byanagarutse ku buryo ibihugu byombi byakorana mu byo guhugura abasirikare, gusangira amakuru ku mutekano no kurwanya iterabwoba.  

Ibi bikaba byakomeza guteza imbere igisirikare cy’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga ndetse bikanongera ijambo ryacyo muri dipolomasi ya gisirikare. 

Kuba ibi biganiro byabaye mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushakisha uko byakwirinda imvururu zishobora guterwa n’amashyaka akurura imvururu cyangwa imitwe yitwaje intwaro, byongera imbaraga z’u Rwanda mu kugaragara nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mutekano wa Afurika. 

Mu gihe Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu karere, imikoranire iri ku rwego rwo hejuru hagati y’ingabo z’u Rwanda n’izindi ngabo z’inyamibwa nka GAF irabatera igitutu gikomeye.  

Ubu ni ubutumwa bukomeye bugaragaza ko u Rwanda rutisunze gusa imbaraga zarwo bwite, ahubwo runafite inshuti zikomeye ku rwego rwa gisirikare – ibintu bishobora kubaka amahoro arambye cyangwa se guhindura isura y’umutekano mu karere burundu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights