Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Lionel Messi yakuwe mu kibuga amaze gukina iminota itanu yonyine mu gice cya kabiri cy’umukino w’irushanwa rya CONCACAF warangiye ikipe akinira ya Inter Miami itsinze Nashville ibitego 3-1, ibintu byateje urujijo rukomeye cyane mu bafana
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Akimara gusimburwa, Lionel Messi yasaga nkaho ameranye neza n’umutoza wa Inter Miami, Tata Martino nubwo yasimbuwe ku munota wa 50 w’uyu mukino batsinzemo ikipe ya Nashville.
Messi na Luis Suarez bari bagoye cyane ikipe ya Nashville mu gice cya mbere, aho aba bakinnyi bombi bagize uruhare mu bitego bibiri bya mbere hari icya mbere cyatsinzwe na Luis Suarez nyuma yuko aba bombi bahanahanye umupira neza, mugihe Messi nawe yahise atsindira Inter Miami igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 23.
Mu gihe umukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2, ikipe ya Inter Miami yatangiye igice cya kabiri cy’umukino wo kwishyura yizeye gukomeza mu kindi cyiciro.
Ariko nyuma y’iminota itanu y’igice cya kabiri habaye ibyatunguye abafana benshi ubwo Messi yasimburwaga na Robert Taylor.
Ni ibintu byatumye abafana benshi bacika ururondogoro kuko uburyo Messi yasimbujwemo butari busanzwe.
Abafana benshi abatanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu munya-Argentine yashoboraga gusimburwa umukino wenda kurangira.
Bamwe mu bafana bagiye mu gihirahiro, bakeka ko Lionel Messi yaba yavunitse, ndetse amakuru yamenyekanye nyuma y’umukino yemeza ko Lionel Messi yari yavunitse ariko imvune idakanyanye cyane.
Nyuma yumukino, Martino yemeje ko yasimbuje Messi mu rwego rwo kwirinda ko imvune ya Messi yakomera, cyane ko asanzwe afite ikibazo ku kuguru kwe kw’iburyo.
Ati: “Twagerageje kumurekera mu kibuga ariko atubwira ko atameze neza, bityo asimburwa mu rwego rwo kwirinda ko yavunika.”
Uyu mutoza wa Miami yongeyeho ko bishoboka ko Lionel Messi ashobora kutazakina umukino wo ku wa gatandatu bazahuramo n’ikipe ya DC United. Nubwo, azakorerwa isuzuma kugirango hamenyekane urugero rw’imvune ye.