Inzara ishobora kuba icyaha cy’intambara mu gihe Israel yaba ikomeje kuyikoresha nk’intwaro ishonjesha abanye Gaza nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko Isiraheli ari yo nyirabayazana w’intambara kandi ko hari urubanza rushobora kuyitegereza igashinjwa gukoreshwa inzara nk’intwaro y’intambara muri Gaza.
Raporo iherutse gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye yatanze ibimenyetso bifatika by’imibare yerekana ko amakuba y’ikiremwamuntu muri Gaza akomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera Israel.
Umuryango w’Abibumbye ukomeje kotsa igitutu Israel kugirango ibererekere imfashanyo zoherezwa muri Gaza no kureka guhutaza abasivili ba Palesitine.
Bwana Türk, komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko haramutse hagaragaye ko uyu mugambi Israel iwukora nkana ibyo byaba ari icyaha cy’intambara.
Minisitiri w’ubukungu muri Isiraheli, Nir Barkat, umunyapolitiki mukuru mu ishyaka rya Likud rya Benjamin Netanyahu, yamaganye umuburo wa Bwana Türk agaragaza ko ibyo yavuze ari ubuswa rwose