Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye amakuru mashya y’ibigiye gukorerwa Israel ikomeje Kwicisha abanye Gaza inzara ikabikoresha...

Hamenyekanye amakuru mashya y’ibigiye gukorerwa Israel ikomeje Kwicisha abanye Gaza inzara ikabikoresha nk’intwaro y’Intambara

Inzara ishobora kuba icyaha cy’intambara mu gihe Israel yaba ikomeje kuyikoresha nk’intwaro ishonjesha abanye Gaza nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu. 

mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk,  yavuze ko Isiraheli ari yo nyirabayazana w’intambara kandi ko hari urubanza rushobora kuyitegereza igashinjwa gukoreshwa inzara nk’intwaro y’intambara muri Gaza. 

Raporo iherutse gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye yatanze ibimenyetso bifatika by’imibare yerekana ko amakuba y’ikiremwamuntu muri Gaza akomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera Israel. 

Umuryango w’Abibumbye ukomeje kotsa igitutu Israel kugirango ibererekere imfashanyo zoherezwa muri Gaza no kureka guhutaza abasivili ba Palesitine. 

Bwana Türk, komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko haramutse hagaragaye ko uyu mugambi Israel iwukora nkana ibyo byaba ari icyaha cy’intambara. 

Minisitiri w’ubukungu muri Isiraheli, Nir Barkat, umunyapolitiki mukuru mu ishyaka rya Likud rya Benjamin Netanyahu, yamaganye umuburo wa Bwana Türk agaragaza ko ibyo yavuze ari ubuswa rwose

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights