Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHamenyekanye abakomeye bakomeje kungukira mu ntambara ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo

Hamenyekanye abakomeye bakomeje kungukira mu ntambara ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo

Haravugwa ubujura budasanzwe mu buyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’Abanyapolitiki bakomeye muri Guverinoma bukomeje gukorerwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni mu gihe abafite amapeti yo hejuru ku rwego rwa Jenerali, mu gisirikare cya FARDC n’Abanyapolitike bo muri icyo gihugu, babyaje umusaruro intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho bakomeje kwiba amabuye y’agaciro. 

Bimwe mu birombe aba bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari kwibamo amabuye y’agaciro, hari ikirombe cya Rubaya, gikungahaye cyane kuri Coltan, n’andi mabuye yo mu bwoko butandukanye.  

Ikirombe cya Rubaya giherereye muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Aya makuru avuga ko ariya mabuye y’agaciro yibwa akagurishwa mu buryo butemewe n’amategeko, bikavugwa ko bafata amagana y’amatoni yayo bakayagurishiriza ku masoko mpuzamahanga bayanyujije mu bihugu by’ibituranyi nkuko urubuga rwa Afrika Intelligence rwabitangaje. 

Muri raporo Umuryango w’Abibumbye uheruka gushyira hanze, harimo ko ubujura ku mabuye y’agaciro y’i Rubaya kuri ubu aribwo buri ku rwego rutigeze rubaho ikindi gihe. 

Umuryango w’Abibumbye mu kumenya ibyimbitse kuri ubwo bujura, uvuga ko wifashije amashusho y’indege zo mu bwoko bwa Drones za MONUSCO, ndetse n’ibyogajuru bya Sentinel 2 y’ishamyi ry’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ryitwa Copernicus, yerekana amagana y’abacukuzi gakondo b’amabuye y’agaciro banyanyagiye mu birombe byahoze ari ibya SMB. 

Muri ayo mashusho hagaragayemo abarwanyi ba PARECO, bagenzura abacukuzi. Umutwe wa PARECO kuri ubu uyobowe na Sendugu Museveni. 

Bivugwa ko iki kirombe cyatangiye kwibwamo amabuye y’agaciro nyuma y’uko Depite Edouard Mwangachuchu, yari amaze gufungwa, kuri ubu akaba yarakatiwe urwo gupfa, ashinjwa gukorana byahafi na M23. 

Mwangachuchu, yahoze akuriye Société de Bisunzu Sarl (SMB), aho yafashaga mu kurinda umutekano wa Rubaya, bityo amabuye y’agaciro yakurwaga mu birombe byo mu birombe biherereye muri Rubaya agacuruzwa muburyo bwemewe n’amategeko. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights