Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeHagaragajwe icyaba umuti w'ibibazo bikomeje kugaragara mu karere k'ibiyaga bigari

Hagaragajwe icyaba umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari

Kugeza ubu Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugaragaramo umutekano muke cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abakurikiranira hafi ibya politiki na demokaraso bemeza ko umuti w’iki ibazo cy’ubwicanyi n’umutekano muke ari ugushaka ibisubizo biherewe mu mizi.

Raporo y’itsinda ry’impuguke rya Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iherutse gushyirwa ahagaragara, yagaragaraje imikoranire yimbitse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse na Wazalendo ikomeje gukora ubwicanyi bw’abaturage b’inzirakarengane bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Iyi raporo kandi yashyize umucyo ni imikoranire yeruye y’ingabo za Leta ya Kongo FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi, FNDB.

Ni ku nshuro ya mbere izi mpuguke z’uyu muryango zari zemeye uruhare rw’umutwe wa FDLR mu mikoranire yawo ya hafi n’ingabo za leta ya Kinshasa ndetse bakanerura ku mikoranire idasanzwe y’iyi Leta n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habarirwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo n’irwanya Leta z’ibihugu bituranyi bya Kongo.

Kanda hano wumve ubusesenguzi dukesha RTV

Hagaragajwe icyaba umuti w’ibibazo bikomeje kuhagaragara mu karere k’ibiyaga bigari
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights