Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeHafashwe icyemezo gikakaye: Hamenyekanye ibyo AFC/M23 igiye gukorera abasirikare ba SADC nyuma...

Hafashwe icyemezo gikakaye: Hamenyekanye ibyo AFC/M23 igiye gukorera abasirikare ba SADC nyuma y’itangazo ryayo?

Nyuma y’itangazo rya SADC ryasohowe kuri uyu wa 14 Mata, ryamagana ibyo yise “ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa” n’umutwe wa AFC/M23 ku ruhare rwayo mu bitero byo ku wa 11 Mata 2025, uyu mutwe urwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafashe icyemezo gikakaye:  

Amakuru avuga ko icyemezo cyafashwe na M23 ari uhagarika burundu ubwumvikane bwari buhari no gusaba ko ingabo za SADC zihita ziva muri Nord Kivu, bitabaye ibyo “bakabikurana ku neza cyangwa ku nabi.” 

Mu kiganiro kigufi n’umwe mu basirikare bakuru ba AFC/M23, yatangaje ko iri tangazo rya SADC risa n’iryagaragaje agasuzuguro gakomeye ku rugamba rw’amahoro bari batangiye guharanira, ndetse ryemeza ko hari gahunda nshya M23 igiye gutangiza yo guhashya burundu ingabo za SADC niba zidakurikije ibisabwa. 

Ati: “Ntitwakwihanganira ko batugerekaho ko turi abatekamutwe kandi ari twe twabakiriye, tukabafasha no gutekereza uko bazakwirwa mu cyubahiro bavuye hano. Aka ni agasuzuguro kadasanzwe.” 

AFC/M23 yavuze ko itakwemera gukomeza gufasha SADC kuva mu gihugu mu mahoro nyuma y’uko ishinje uyu mutwe gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.  

Kuri M23, ibi ni ukwica amasezerano y’ubufatanye yari amaze ukwezi kurenga yubakitse, ndetse bikaba bigaragaza ko SADC ishobora kuba iri mu mugambi muremure wa Leta ya Kinshasa wo kuyobya ukuri. 

Uyu musirikare yakomeje agira ati: “Ntabwo dushobora kwemera ko umuntu avugira mu nzu yawe ibyo ashaka. Twabemereye kuhava twumvikanye, none aho kutuvuga neza baratugaya. Ibi ntibyakongera kubaho.” 

Mu itangazo ryayo, SADC yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu bitero bya tariki ya 11 Mata 2025, ivuga ko igikorwa cyo gukura ingabo zayo muri Congo kiri gukorwa mu bwumvikane n’impande zose, harimo na M23.  

Ariko AFC/M23 yo yabibonye nk’uburyo bwo kwihunza uruhare rwayo mu bikorwa bya gisirikare byahungabanyije umutekano w’i Goma. 

Uriya musirikare ati: “Iyo ushinja umuntu gutanga ibinyoma, uba uvuga ko ari umutekamitwe. Ntabwo twakwihanganira ko abantu baturimo baturenganya kandi turwana n’ubutabera. Iyo myumvire niyo itumye tugira icyemezo gikomeye cyo guhagarika gukorana na SADC.” 

AFC/M23 yasabye ko ingabo za SADC zihita ziva mu Burasirazuba bwa Congo bitarenze iminsi mike. 

Yavuze ko ibikorwa byose byo gufasha izi ngabo kugenda (harimo gusana ikibuga cy’indege cya Goma) bihagaritswe, kandi ko ingamba nshya z’umutekano zatangiye gufatwa. 

“Twari twemeye ko bagenda twabaherekeje, ariko ubu aho bigeze, birasaba ko bihutira kugenda. Niba batabikoze, tuzabikora twebwe.” 

Uretse ibyo, M23 yasabye ko Ingabo za Leta ziri ku kigo cya MONUSCO i Goma zishyira hasi intwaro “ku neza”, bitaba ibyo, icyo kigo igiye kucyamburwa ku mbaraga mu gihe cya vuba. 

Abakurikirana iby’akarere baravuga ko iri fatwa ry’icyemezo giturutse muri AFC/M23 rishobora guteza intambara nshya ihambaye mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko SADC yari ihafite ingabo zaturutse mu bihugu bikomeye byo muri Afurika y’Amajyepfo.  

Niba izi ngabo zitazakurikiza ibyo M23 isaba, birashoboka ko hazatangira imirwano hagati y’impande zisanzwe zifite imbaraga zikomeye cyane. 

Benshi bibaza niba koko SADC yaragiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nyungu z’amahoro cyangwa niba hari inyungu zibyihishe inyuma.  

Mu gihe ivuga ko ibitero byayo bivugwa ari ibinyoma, AFC/M23 yo isanga ayo magambo ari icyuho gikomeye ku bwizerane bwariho, kandi bigaragaza ko SADC yaba ikorera inyungu zitandukanye n’iz’amahoro nk’uko yabitangaje. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights