Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeHabaye Imyigaragambyo karundura yamagana irahira rya Félix Tshisekedi warahiriye kuyobora RDC muri...

Habaye Imyigaragambyo karundura yamagana irahira rya Félix Tshisekedi warahiriye kuyobora RDC muri manda ya kabiri. Amafoto

Haravugwa imyigaragambyo karandura yamagana irahara rya perezida Félix Tshisekedi warahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri manda ya kabiri. 

Kugeza ubu imyigaragambyo iracyarimo kuvugwa ahantu habiri i Goma, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa teritware ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru yizewe avuga ko urubyiruko rwiganjemo abahungu n’abakobwa, aribo babyukiye mu myigaragabyo aho bafunze imihanda mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Goma, ndetse banatwikira amapine hagati mu mihanda mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ibyavuye mu matora yabaye tariki 20/12/2023. 

Ku wa Kane, tariki ya 18/01/2024, nibwo abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Floribert Anzuluni n’abandi batemera ibyavuye mu matora, bashyize itangazo hanze rihamagarira Abanyekongo bose kuzitabira imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora n’irahira rya perezida Félix Tshisekedi. 

Mu itangazo bashyize hanze icyo gihe ntabwo ryagaragaje agace na kamwe iyi myigaragabyo yari kuberamo, gusa bavuze ko ahariho hose umunyekongo azaba aherereye akwiye kuzakora ibishoboka byose akamagana ubutegetsi bubi bwa RDC. 

Nyuma y’ itangazo rimenyesha ko hazaba imyigaragambyo, Minisitiri w’u mutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Peter Kazadi, yahise akora ikiganiro n’Abanyamakuru i Kinshasa, avuga ko imyigaragambyo itemewe ko kandi uzagerageza kuyikora azahura “n’akaga adashobora kuzikuramo.” 

Ibyo biri mu byatumye ingabo za FARDC muri Kinshasa zuzura imihanda yose mu gihugu hatarimo ibice bigenzurwa n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gucunga umutekano w’irahira rya perezida Félix Tshisekedi. 

Guhera igihe saa tanu za mugitondo cya tariki 20 Mutarama 2024, Abanyacyubahiro batandukanye n’abaturage ba RDC bari bamaze kugera muri Stade ya Martyrs ku bwinshi, aho Perezida Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya Kabiri. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights