Monday, December 9, 2024
Monday, December 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeGoma: Hateguwe imyigaragambyo karundura itandukanye n’iyari isanzwe ikorerwa muri Kivu y’amajyaruguru.

Goma: Hateguwe imyigaragambyo karundura itandukanye n’iyari isanzwe ikorerwa muri Kivu y’amajyaruguru.

Mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hongeye gutegurwa imyigaragambyo igamije gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuvanaho imisoro iyo ari yo yose muri uyu mujyi. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Itegurwa ry’iyi nama rigaragara mu rwandiko rwashyizwe hanze ku wa Gatanu, tariki ya 01 Werurwe 2024, rwanditswe na Sosiyete sivile, itsinda ry’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abanyamakuru bose bakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Nirwandiko ruvuga ko iyo myigaragabyo izaba mu Cyumweru gitaha, tariki ya 05 werurwe 2024. 

Uru rwandiko rusaba abayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutangaza ko iyi ntara ikwiye kwitwa ko ari agace kari mu bibazo, bityo rero abagatuye bakwiye gukurirwaho imisoro iyo ari yo yose. 

Uru rwandiko kandi rumenyesha abaturage bose n’ubuyobozi ko saa mbili za mugitondo aribwo bazatangira iyo myigaragabyo. 

Bakomeje bavuga ko urugendo bazakora ruzahera ku muhanda wa Mutinga rukomereze ku biro bya Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bya gisirikare. 

Bagize bati: “Mu byukuri bwana muyobozi mukuru w’umujyi, nyuma y’ihungabana ry’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’abanyamuryango bimiryango itegamiye kuri leta, reka tukumenyeshe ko twateguye imyigaragambyo y’amahoro, isaba ko dukurirwaho imisoro iyo ari yo yose, kubera ibibazo by’intambara z’urudaca duhoramo.” 

Basoje basaba Meya w’umujyi wa Goma kuzamenyesha inzego zishinzwe umutekano kubahiriza amategeko, ndetse no kuzabaha abapolisi bazarindira umutekano abazaba bari muri iyo myigaragambyo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights