Nyuma y’uko bivuzwe cyane mu itangazamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro, amaze igihe ashinjwa na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yamaze gusezera ku mirimo ye mu buryo bweruye.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Iyi nkuru y’aba bagabo bakorera Akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za Werurwe, aho umwe (Gitifu) yarashinjwaga na Sedo kumusambanyiriza umugore.
Aba bagabo bombi kandi baganira na Bwiza dukesha iyi nkuru bavuze ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, bibera mu Murenge wa Murunda, aho aba bombi n’imiryango yabo isanzwe ituye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru avuga ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.
Ati “Yego nibyo ntakiri mu kazi, twakiriye ibaruwa ye isezera mu kazi ku mpamvu ze bwite, turayisuzuma ubwegure bwe twarabwemeye.”
Meya Uwiringiyimana yakomeje avuga ko babyakiriye kuko ni uburenganzira nk’umukozi wa Leta aba yemerewe n’Itegeko, ndetse nabo bakaba baramusubije uko amategeko abiteganya.
Ibi abitangaje nyuma y’uko uyu muyobozi w’aka Karere yari yatangaje ko batangiye iperereza, kugira ngo nibasanga ibi bifite ishingiro uwakoze icyaha abiryozwa.