Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomeOther NewsGabon: Ali Bongo yatorowe kongera kuyobora iki gihugu

Gabon: Ali Bongo yatorowe kongera kuyobora iki gihugu

Amakuru yashyizwe hanze na Komisiyo y’Amatora muri Gabon mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu agaragaza ko Albert Ondo Ossa wari uhatanye na Ali Bongo yagize amajwi 30.77%.

Nubwo Ali Bongo yegukanye intsinzi, aya matora yabaye mu cyumweru gishize akomeje kunengwa na benshi bitewe n’uko nta ndorerezi mpuzamahanga zayagaragayemo ndetse mu gihe yabaga internet ikaza gufungwa.

Ali Bongo yagiye ku butegetsi muri Gabon mu 2009, ubwo yasimburaga se Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana. Mu 2016 yaje kwegukana manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 50.66%.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2017, ubu Ali Bongo yemerewe kwiyamamaza inshuro zose ashaka.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights