Umuhuro wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na mugenzi Félix Tshisekedi ugamije kurebera hamwe uko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wavaho, ku wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António yatangaje ko perezida w’u Rwanda yemeye guhura na mugenzi we wa RDC.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aya makuru kandi akomeza avuga ko itariki aba bombi bazahuriraho izava mu itangazo rizaturuka i Luanda. Dore ko Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye i Luanda yahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we Joao Lourenço, umuhuza w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri iki kibazo.
Kuruhande rwa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, naho ngo bariteguye ariko hari ibisabwa bigomba kubahirizwa kugirango uyu muhuro uzarusheho kugenda neza, Nkuko bamwe mubagaragiye Perezida wa RDC bagiye babigarukaho ndetse na Leta ya RDC muri rusange.
Ku ikubitiro, Leta ya RDC irasaba u Rwanda kuvana bidatinze ingabo zarwo ndetse n’ibikoresho byazo mu burasirazuba bwa RDC! Kandi iyi ngingo iri muzikomeye cyane kuri Leta ya Repubulika iharanira demokorasi ya Congo.
Leta ya Perezida Félix Tshisekedi kandi ikomeza isaba ko M23 yava mu duce twose imaze kwigarurira, ibi hakibazwa uburyo Leta y’u Rwanda ibijemo, cyane ko atariyo ifite ububasha bwo gukura M23 muri turiya duce.