Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeDRC: Perezida Félix Tshisekedi yaba yiteguye guhura na Perezida Kagame muri ibi...

DRC: Perezida Félix Tshisekedi yaba yiteguye guhura na Perezida Kagame muri ibi bihe

Umuhuro wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na mugenzi Félix Tshisekedi ugamije kurebera hamwe uko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wavaho, ku wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António yatangaje ko perezida w’u Rwanda yemeye guhura na mugenzi we wa RDC.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko itariki aba bombi bazahuriraho izava mu itangazo rizaturuka i Luanda. Dore ko Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye i Luanda yahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we Joao Lourenço, umuhuza w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri iki kibazo.

Kuruhande rwa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, naho ngo bariteguye ariko hari ibisabwa bigomba kubahirizwa kugirango uyu muhuro uzarusheho kugenda neza, Nkuko bamwe mubagaragiye Perezida wa RDC bagiye babigarukaho ndetse na Leta ya RDC muri rusange.

Ku ikubitiro, Leta ya RDC irasaba u Rwanda kuvana bidatinze ingabo zarwo ndetse n’ibikoresho byazo mu burasirazuba bwa RDC! Kandi iyi ngingo iri muzikomeye cyane kuri Leta ya Repubulika iharanira demokorasi ya Congo.

Leta ya Perezida Félix Tshisekedi kandi ikomeza isaba ko M23 yava mu duce twose imaze kwigarurira, ibi hakibazwa uburyo Leta y’u Rwanda ibijemo, cyane ko atariyo ifite ububasha bwo gukura M23 muri turiya duce.

Perezida Félix Tshisekedi yaba yiteguye guhura na Perezida Kagame muri ibi bihe

 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights