Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukwakira 2023, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo hasubukuwe urubanza umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ushinjwa gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, nyuma y’uko mu kwezi gushize rwari rwarusubitswe kugira ngo hazaburanwe ku bindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwagaragaje.
Ubusanzwe icyaha Brown akurikiranyweho n’icyo gusambanya umwana utaragira imyaka y’ubukure gusa uyu musore n’umwunganizi we bagiye baburana bahakana icyaha.
Kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha bwatunguranye ubwo bwazanaga ikindi kirego cyo kuregera indishyi kuko ngo umwana (Umukobwa ) uvugwaho gusambaywa izina rye ryavuzwe mu bitangazamakuru bigaragara nk’ihohoterwa ariko nyuma urukiko rwabiteye utwatsi rusanga nta shingiro bafite.
Ni nyuma y’uko umunyamategeko wa Titi Brown avuze ko iki kirego cyatanzwe mu buryo bwo gutinza urubanza.
Ku byerekeye ikindi kimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, ni uko ngo uyu mukobwa mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko yinjiye mu nzu ya Titi Brown akamusambanya koko ngo hari n’amashusho yafashwe taliki 14 Kanama 2021 barimo kubyinana mu cyumba cy’uruganiriro , gusa ntihashyizwe hanze uwafashe ayo mashusho.
Yeretswe ayo mashusho avuga ko atayazi, atazi neza niba n’urimo ari we kuko akeka ko ari amahimbano. Ikindi yavuze ni uko ayo mashusho atazi uburyo yaba yarafashwemo kuko batazi aho yafatiwe n’igihe yafatiwe.
Yagaragaje ko n’iyo yaba we, asanzwe ari umubyinnyi w’umwuga ku buryo atamenya abo yabyinanye nawe.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari na raporo yakozwe n’abaganga igaragaza ko uyu mukobwa yahuye n’ihungabana nyuma yo gusambaywa.
Mu kwiregura ku ruhande rw’ubwunganizi bwa Titi Brown, Me Mbonyimpaye umwunganira, yavuze ko iyo raporo yakozwe nyuma y’imyaka ibiri ari amaburakindi yo gushaka guhimba hagamijwe gutinza urubanza.
Me Mbonyimpaye, yibukije ko mu gihe uyu mukobwa yabazwaga , yemereye ubutabera ko asambanywa nta bwenge yari yataye.Ikindi kandi ngo uwamukuriyemo inda ntabwo yigeze amupima agahinda.
Ubusanzwe itegeko ryerecye imitangire y’ibimenyetso, riteganya ko igihe cyose habonekeye ibimenyetso bishya mu gihe umwanzuro w’urubanza utaratangwa, biburanwaho kugira ngo na byo bizashingirweho mu cyemezo cy’Uruko.
Umucamanza yapfundikiye iburanisha nyuma yo kumva impande zombi avuga ko ruzasomwa ku wa 10 Ugushyingo2023.