Nsabimana Eric wamamaye ku izina rya Dogiteri Nsabi muri sinema nyarwanda ndetse no mu rwenya, yagaragaje uko impanuka we na mugenzi we Bijiyobija bakoreye ahitwa Kivuruga, yamusize ubwo bari bavuye mu Karere ka Musanze bakomokamo, berecyeza mu Mujyi wa Kigali.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 2024, ni bwo Dogiteri Nsabi na mugenzi we Bijiyobija basanzwe bakinana muri film zisekeje, bakoze iyi mpanuka.
Nyuma y’iyi mpanuka ikomeye yakozwe n’imodoka yari ibatwaye, bombi bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nemba kugira ngo bitabweho dore ko bari bakomeretse bikabije.
Uyu munyarwenya Dogiteri Nsabi yari aherutse kugaragaza ko yapfutswe ku kaguru, akoresheje ifoto yari iherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Mana warakoze kundinda, ndagushimye, uri Imana ikomeye.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, yongeye kugaragaza uko iyi mpanuka yamusize, akoresheje ifoto igaragaza mu isura ye.
Ubutumwa buherekeje iyi foto igaragaza isura ya Dogiteri Nsabi ko yangiritse cyane ndetse afite igipfuko mu mutwe, no kuba yaragiye adodwa ibice bitandukanye nk’umunwa, yagize ati “Amashimwe abe ay’Iyera gusa.”
Nyuma y’iyi mpanuka, Dogiteri Nsabi, yari yatangaje ko yari ikomeye, ndetse ko bakomeretse bikabije, bakaza guhita bajyanwa mu Bitaro bya Nemba, ariko baza gusezererwa bucyeye.