Hakomeje kugaragara itandukaniro rikomeye mu bice bigenzurwa na M23 n’ibindi bice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zifasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu ntara ya Kivu y’majyaruguru ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Kuri uyu wa 12 Mata 2023, haravugwa agahenge n’ituze mu bice bigenzurwa na M23 muri teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Muri ibi bice kandi, Abahatuye bo muri teritwari ya Rutshuru, bavuga ko kuva M23 yabigeramo nta bikorwa by’urugomo bikiharangwa nk’uko byari bimeze mbere bikigenzurwa na FARDC cyo kimwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR.
Kubigendanye n’imirwano yari imaze iminsi ivuza ubuhuha muri tetwari ya Masisi, amakuru avuga ko hashize iminsi ibiri yose mu bice nka Ishasha, n’imisozi iri mu nkengero za Sake ndetse n’ibice byo muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, ubu hari agahenge, n’ubwo iby’imirwano bishobora guhinduka isaha iyo ari yo yose.
Ku rundi ruhande, ibice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zifasha FARDC kurwana na M23 byumwihariko mu mujyi wa Goma, haruvugwa urugomo rukabije.
Ubwicanyi bwa hato na hato bukomeje gufata indi ntera ndetse bamwe mu bahatuye batangiye kwimukira mu mujyi wa Rubavu kubera ubwicanyi bukomeje kwibasira umujyi wa Goma.
Abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo n’abasirikare bagiye ku rugerero, nibo bashyirwa mu majwi kuba inyuma y’ubu bwicanyi ndetse bagashinjwa kwijandika mu bikorwa by’ubujura no kurasa abaturage b’abasivile kandi ngo kenshi babikora biturutse ku biyobyabwenge baba banyweye.
Mu gihe kitarenze icyumweru kimwe mu mujyi wa Goma, hamaze kwicwa abantu barenga icumi bishwe na Wazalendo.
Mu Ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hishwe abantu batatu, ndetse no mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, hishwe abandi bantu batatu aba bose bakaba barishwe barashwe na Wazalendo.
Icyakora cyo Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwagaragaje abantu bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, buvuga ko abafashwe ari bamwe mu bagira uruhare mu bwicanyi bukomje kwibasira umujyi wa Goma.