Umugabo yari hafi kubura ubugabo bwe ubwo ingona nini yamurumaga hagati y’amaguru,nyuma yo kuyisanga aho ziba ngo ayimurikire ba mukerarugendo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu mugabo ushinzwe kwita ku ngona yatunguwe ubwo imwe muri zo yamwanjamaga ayisanze aho bazororera muri Afurika y’epfo.
Ibi byabaye ubwo yarimo yereka abantu ubuzima bw’izi ngona,hanyuma ikinini muri zo kiba gisumiriye munsi y’umukandara.
Uyu mugabo yavugije induru ubwo iyi nyamanswa yamurumaga mu myanya y’ibanga.Ingona ya kabiri, ntoya gato,nayo yirutse isanga uyu mugabo ngo nayo imurye.
Ba mukerarugendo bumvise induru y’uyu mugabo ubwo iyi ngona nini yamuturaga hasi, ariko ku bw’amahirwe yashoboye guhaguruka maze arahunga.
Amaraso yabonekaga hasi aho bororera izi ngona ahitwa Ballito mu ntara ya Kwa-Zulu Natal.
Uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bya Victoria kugira ngo adodwe aho yarumwe byihutirwa.
Impuguke mu byerekeye ingona yavuze kuri iyo videwo ati: “Ingona yashakaga kumuha umuburo gusa.Iyo ishaka kumwica yari kubikora byoroshye.
Uyu yakomeje avuga ko uyu murinzi yagize amahirwe menshi kuko iya kabiri iyo imuruma zombi zari kumuteranira zikamushwanyaguza.
Umwe mu bakozi yagize ati: “Yakomeretse bikabije ku kuguru kw’iburyo hafi y’gitsina cye.’
Yavuze ko iyi ngona iyo iruma cyane, n’igitsina cy’uyu mukozi kiba cyabigendeyemo.