Dr. Volker Wissing, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo w’u Budage,yashishikarije ibindi bihugu gusura U Rwanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abantu beza n’ibyiza nyaburanga byiza .
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, ubwo yari amaze gusura ahamurikirwa ibikorwa (stand) ha Visit Rwanda, mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rizwi nka ITB (Internationale Tourismusborse Berlin) ribera mu Budage.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yavuze ko ari ingenzi kuba u Rwanda rwarahagarariwe muri iri Murikagurisha, kuko bituma rurushaho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga byarwo ku bantu barenga 5.800 bakora mu rwego rw’ubukerarugendo bitabiriye iryo Murikagurisha.
Yagize ati “Nishimiye aya mahirwe y’uko u Rwanda, Visit Rwanda, yahawe intebe mu hantu h’ingenzi ho gusura kuri ba mukerarugendo ku Isi.”
Yashimangiye ko kwitabira iri Murikagurisha bifasha abakora mu rwego rw’ubukerarugendo gushyikirana n’abandi ku rwego mpuzamahanga, bakubaka ubufatanye.
Minisitiri Dr. Wissing, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irène Murerwa, ari na we uyoboye itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iryo murikagurisha, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.
Ubwo yari amaze gusura ahamurikirwaga ibikorwa bya Visit Rwanda, Minisitiri Dr. Wissing yagize ati “Ni ‘stand’ nziza hano mu Imurikagurisha rya ITB, kandi u Rwanda rwerekanwa mu bwiza bwarwo. Nashishikariza abantu gusura u Rwanda,kuko ni igihugu cyiza, gifite abantu beza,gisa neza, ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi kandi byiza.
Yavuze ko na we ubwe yasuye u Rwanda inshuro zitandukanye, agaruka ku byiza yahaboneye,bityo bimutera gutuma ashishikariza nibindi bihugu gusura U Rwana kuko uko arusize agaruka, asanga rwarabaye rwiza kurushaho.
Ati “Nagize amahirwe yo kuza mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi buri gihe byabaga ari ukubona ibyiza bishya n’abantu beza. Ni igihugu giteye imbere, gifite ibikorwaremezo byiza kandi byinshi ndetse n’ubukungu buteye imbere, kandi ni igihugu kibereye abakera rugendo baza bakigana.”
Muri iryo Murikagurisha, ryatangiye tariki 4 – 6 Werurwe 2025, u Rwanda rwahagarariwe n’ibigo 14 bikora mu by’ubukerarugendo, aho igihugu kiri kwerekana ibyiza bigitatse, ibyo umuntu yakwitega asuye igihugu, inyamaswa zishobora gusurwa n’ibindi byerekwa Isi. Ibyo byose bigamije kwerekana ku ruhando mpuzamahanga ko u Rwanda ari ahantu hakwiye gusurwa.
Inkuru dukesha IGIHE.