Kuwa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nibwo abayobozi ba AFC/M23 bagaragiwe n’abandi bari bamaze gusoza amahugurwa y’iminsi 14; bakoze urugendo rw’Amahoro rugamije kubohoza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri urwo rugendo hagaragaye intama y’umweru dede ikomeje kwibazwaho byinshi.
Ubwo bari mu urugendo rwo kubohoza RDC, nk’uko umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yabitangaje, bakoze urugendo bava mu bice bya Nyongera berekeza ku biro bya teritware ya Rutshuru. Hagati muri wa murongo w’abayobozi barangije amahugurwa hari Intama y’igitare yagaragaye muribo igendana nabo neza ku murongo.
CorridorReports ifite amakuru avuga ko iyi ntama yakurikiye abari muri urwo rugendo maze nabo babonye ko yabakurikiye bayitaho bakomeza kugendana nayo.
Igitekerezo cy’Umunyamakuru
Ndiho nandika iyi nkuru, ntamakuru ahagije kuri iriya ntama nari mfite ariko ntekereje neza uko no mubuzima busanzwe nakuze mbwirwa; Intama iri mu matungo agira ikigereranyo cyiza kuko igereranywa n’umuyobozi w’amahoro ndetse no muri Bibiliya biravugwa! Intama n’itungo ribana neza n’andi matungo nta nkomyi, bityo Intama igira ikigereranyo cy’ubutsinzi kuko na Yezu kristu umwana w’Imana yiswe Ntama w’Imana.
Yezu rero muri Bibiliya yiswe ntama w’Imana woherejwe ku isi kugirango akize rubanda. Aha rero kandi Intama ubusanzwe tubishyize mubuzima busanzwe; intama isanga abantu bazima, abantu bafite amahoro muribo cyangwa bayashaka ndetse kandi abantu b’imfura rwose. Nshaka navuga ko iyi ntama yasanze AFC/M23 kuko nayo ubwayo imaze iminsi yitegereza ikabona ko koko ari impirimbanyi z’Amahoro n’umutekano.
Reka ngusubize inyuma gato nkwibutse ko hagati mu myaka ya 1990-1994, ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda, rimwe narimwe iyo herekanwa video zabo nk’i gihe bari murugendo wabonaga Intama iri hagati muribo, dore ko bose impamvu bafashe Imbunda ari ukurwanira ukubaho kwabo.
Ibyo wibaza kurugendo rwa AFC/M23
Ibi ngiye kubivuga aha ngendeye k’urugendo ruheruka kuba tariki ya 20 Mata 2024 aho umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka mu butumwa bugufi yatanze yavuze ko urwo rugendo rwari ruyobowe na Corneille Nangaa, anavuga ko nta kindi urwo rugendo rwari rugambiriye usibye kubohoza igihugu.
Yagize ati: «Abayobozi barangije amahugurwa, bayobowe n’umuhuzabikorwa mukuru wa AFC, bakoze urugendo kuva Nyongera kugera Rutshuru Centre. Urugendo rwakozwe rugamije kubohoza igihugu. »
Ariko kandi biravugwa ko urugendo Nangaa yakoze rwashyize kugitutu cy’ubwoba bwinshi ku bayobozi ba leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.Ubundi kandi twabibutsa ko urugendo rwakozwe mu gihe bamwe mu bayobozi ba AFC bari baherutse kubwira itangazamakuru ko bagiye gufata umujyi wa Goma vuba.
Ibyo byavuzwe na Jaques Mamba wahoze ari umudepite muri Leta ya Tshisekedi,we wanamaze kwiyunga na AFC ya Corneille Nangaa.
Yagize ati: «Tshisekedi yitegure gusigara wenyine, wenda azasigarana n’umuryango we. Vuba aha turafata Goma abayobozi benshi bagiye kuyoboka Alliance Fleuve Congo. »
Ibyo binabaye kandi mu gihe AFC/M23 imaze gufata ibice byinshi ahanini byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.