Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba muri Masisi, aravuga ko barwanyi ba Wazalendo babarizwa muri PARECO n’abo muri Nyatura yayoborwaga na Gen.Karume bosse bakomeje gusanga M23 ku bwinshi.
“Byari byitezwe ko M23 nigera muri Kalehe na Masisi abasore benshi bazayigana kandi byari babikuye ku mutima” Aya ni amwe mu magambo y’umwe mu batware bagize ubwami bwa Ufamando ya kabiri mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ducyesha iyi nkuru.
Agace ka Ufamando ya II gaherereye,muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’amajyepfo kabarizwamo imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai PARECO iyobowe na Gen Kigingi, Mai Mai ACNDH ya Gen.Jeanvier Nyamuganya n’indi mitwe itandukanye.
Igisonga cy’ubwami bwa Ufamando ya kabiri cyahawe izina rya Bizimana kubw’umutekano we yavuze ko abahutu b’abakongomani bari barambiwe ubujura bw’ingabo za Leta na Wazalendo bafatanyije na FDLR.
Uriya muyobozi avuga ko abaturage ayoboye bakomeje kuyoboka M23 n‘umutima wabo wose.
Muri iki gihe M23 iragenzura ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi hakaba hashize iminsi itatu uyu musozi muremure wa Karongi ufashwe n’intare za Sarambwe.
Abasesenguzi bagaragaza ko ifatwa ry’uriya musozi biha amahirwe abasirikare ba M23 gufata igice cya Masisi zone.