Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Munyemana Gilbert ushinzwe imiyoborere myiza na Tuyisenge Joël ushinzwe isuku n’isukura mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, rubakurikiranyeho icyaha cyo gusaba indonke no kumena ibanga ry’akazi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
RIB ivuga ko aba bakozi b’Umurenge wa Shyira batawe muri yombi ku wa 8 Gicurasi 2024. Bakekwaho gukora ibi byaha ubwo basabaga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 100Frw umukandida wakoraga ikizamini cy’akazi mu Murenge wa Shyira, bamubwira ko yatsinze kandi ko nayabaha, “ahita asinya amasezerano y’akazi.”
RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo Munyemana na Tuyisenge bafatwe, imenyesha abaturarwanda ko nta muntu ukwiye kwihanganira icyaha cya ruswa. Iti “Abayishoramo bari bakwiye kuzibukira kuko ruswa itazihanganirwa.”
Kuri ubu Munyemana na Tuyisenge bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gusaba indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 na 5 z’agaciro k’indonke yasabwe cyangwa yakiriwe.
Naho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo ya 158 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni