Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yamaze guteguza abakunzi be indirimbo nshya yihanangiriza umusore bahoze bakundana wifuje ko bakongera gusubirana, akamwibutsa ko agahinda yamuteye akibuka kandi atiteguye gusubira mu mubano wabo kuko yabonye uzamuhoreza umutima.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ubwo yayisangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubutumwa buteguza iyi ndirimbo, Ariel Wayz yavuze ko yayandikiye uwahoze ari umukunzi we uherutse kumugezaho icyifuzo cyo gusubirana, asaba buri wese byabayeho kuyoherereza uwo bahoze bakundana, akamuhemukira.
Uyu mukobwa yagize ati “Nanditse iyi ndirimbo kubera ko uwahoze ari umukunzi wanjye yifuzaga kungarukira, yoherereze uwo mwahoze mukundana nawe niba warafashwe.”
Muri iyi ndirimbo Ariel Wayz yabanje kwibutsa uwahoze ari umukunzi we ko ntako atari yagize yemera ko bakundana.
Ati “Wambwiye ko ukeneye urukundo ndaruguha, umbwira ko ukeneye umwanya ndawuguha, wansabye byinshi ndabikora, uko umbona nahuye na benshi banyeretse ko nayobye inzira, ariko wampaye impamvu nakabaye narabizeye.”
Uyu mukobwa yaje guca amarenga y’uko yaba yaramaze kubona umukunzi yihebeye, ati “Kuki ukomeza kugerageza kungarukira, warankinishije amajoro n’amanywa, ntabwo njye nifuza gukina imikino yawe, warampemukiye ariko ndi umunyamugisha. Sinshaka gukina iyo mikino ukundi, ibyo wankoze ni njye ubizi, nta n’uwo nifuriza kubibona, naguhaye ibyanjye byose urabizi, umbabarire nafashe undi, ubu narafashwe!”
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’igihe bivugwa ko Ariel Wayz yatandukanye na Juno Kizigenza bigeze gukundana, ibyatumye benshi batekereza ko ari we yaba yabwiraga aya magambo.
Icyakora Wayz yanze kubitangazaho byinshi, ahubwo avuga ko umuntu wese ufite uwo bakundanaga, akamubabaza yamwoherereza iyi ndirimbo.