Nyuma y’uko habaye Inama rukokoma yahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibuhugu byohereje abasirikare babyo muri RDC kurwanya M23, kuri uyu munsi haramukiye ibitero bya FARDC n’abambari bayo byagabwe kuri M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa mbere tariki 04 Werurwe 2024, mu bice bya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Ibi bitero byibasiriye ibirindiro bya M23 biri mu gace kitwa Mabenga, ho muri teritware ya Rutsuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Amakuru aturuka ku mbuga y’urugamba avuga ko ibindi bitero bikomeye byagabwe Mweso, muri teritware ya Masisi, aho Imbunda ziremereye n’izindi zoroheje, zatangiye kumvikana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Werurwe 2024.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka mu butumwa yashyize kuri X yahoze ari Twitter.
Muri ubu butumwa Lawrence Kanyuka yamaganye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC, avuga ko abarimo FDLR, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC bazindutse batera ibisasu biremereye ahatuwe n’abaturage benshi, ndetse n’ahari ibirindiro bya M23.
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibyo bitero byibasiriye abasivile baturiye Mweso, Mabenga no mu nkengero zigize ibi bice, akomeza asaba ingabo za MONUSCO guhagarika guha ubufasha imitwe y’iterabwoba ya FDLR na Wazalendo bica abasivile b’inzirakarengane.
Kanyuka yibukije kandi imiryango mpuzamahanga kudaceceka mu gihe hari abaturage b’Abanyekongo ubuzima bwabo bukomeje guhonyangwa, kandi bikozwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari amakuru avuga ko abacanshuro batakivuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko iyi Leta ibashinja gutererana igisirikare cya FARDC mu rugamba gihanganyemo na M23.
Amakuru avuga ko kugeza ubu hamaze guhunga abacanshuro benshi, bava mu mujyi wa Goma, bamwe mu bahunze berekeza muri Romania n’ahandi.
Ibi bitero kandi biri kugabwa nyuma yuko Ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024, hateranye inama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare babyo kujya gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Ni inama yateraniye i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru, ibaye nyuma y’uko hari habanje iy’abakuru b’ibihugu bifite ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama yabereye muri Namibia, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ikaba yari yitabiriwe na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Lazarus Chakwera wa Malawi.
Bose bahurije ku gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga ibiri ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini barebera hamwe uko barwanya M23 imaze kuzengereza abo bahanganye bose.
Bahuye kandi mu gihe M23 ifite ibice byinshi by’igenzi igenzura byo mu nkengero z’umujyi wa Goma, ndetse n’igice kinini cya Sake harimo na centre y’ubucuruzi ya Kitshanga. Tutibagiwe inzira zose z’ubutaka zihuza u mujyi wa Goma na za teritware.
Bariya bagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje ingabo muri RDC bageze i Goma ku munsi w’ejo, bakirwa na Lt Gen. Sikabwe Fall, usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanira ku butaka, akaba ahagarariye n’ibikorwa bya operasiyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga, umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu byo muri SADC, General Jacob John Mkunda, niwe wakiriwe mbere ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki ya 29 Gashyantare 2024
General Jacob John Mkunda yakiriwe rimwe n’intumwa y’umugaba mukuru w’ingabo za Malawi, hakurikira ho Gen Christian Tshiwewe Songesa wa RDC, nyuma haza kuza uwa Afrika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya na Lt Gen Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.
Bari kuganira ku ntambara ingabo za biriya bihugu zihanganyemo na M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu ntera y’ibirometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na BBC.