Nyuma y’uko M23 yirukanye ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, Abaturage bo muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru basabye FARDC guhagarara kigabo bakarwanya M23 ikomeje kubereka ubunararibonye k’urugamba.
Abaturage batuye Kasindi, mu kiganiro na Radio Okapi bavuze ko mu byukuri bahangayikishijwe kandi no kujya mbere kw’abarwanyi ba M23, muri teritware ya Rutshuru.
Bagize bati: «Kubera ko twe i Kasindi, duteganye na centre ya Vitshumbi, iheruka kwigarurirwa na M23, dufite ubwoba ko batugeraho natwe, rero ingabo za RDC zikwiye gukora ibishoboka byose nk’ingabo bagasubiza inyuma M23. »
Soma n’iyi nkuru: Kiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika
Ubuyobozi bwa sosiyete sivile kandi burahamagarira abaturage kuba maso cyane urubyiruko kugira ngo rwitegure kurwanirira igihu cyabo, ngo kuko FARDC isa nimaze gucika intege.
Ati: «Umutekano niwo uhangayikishije buri wese, kujya imbere kwa M23 biteye isoni ku ngabo z’igihugu. Abaturage bagomba kuba maso, kandi cyane urubyiruko. Twirinda n’ibihuha muri iki gihe. »
Sosiyete sivile Yakomeje ivuga ko teritware ya Beni na Lubero arizo zitavugwamo M23 ariko ko muri iki gihe arizo zitahiwe ko ndetse hari n’amakuru amwe avuga ko bamwe mubarwanyi ba M23 bamaze kugera muri ibyo bice.
Kuwa mbere ushize, M23 yafashe agace ka Vitshumbi kari mu marembo ya teritware ya Beni na Lubero, ni nyuma yimirwano ikaze yahuje M23 n’ingabo zirwana kuruhande rwa leta ya Kinshasa. Iyo mirwano yasize M23 yirukanye FARDC n’abayifasha kurwana, birukanwe mu bice bya Nyanzale, Kikuku, Mutanda, Kibirizi, Rwindi n’ahandi.