Mu gihe amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kurangwa n’umutekano muke n’ihangana rikomeye hagati y’ingabo za Leta na M23, isura nshya y’imikoranire ya politiki igenda itutumba.
Moïse Katumbi Chapwe, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ategerejwe mu mujyi wa Goma – umujyi umaze igihe uri mu maboko ya M23, mu gihe hari amakuru ko azaba asanze Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, bakaba bashobora gutangiza urugendo rushya rwa politiki ruteye impungenge abategetsi ba Kinshasa.
Katumbi ni umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République, akaba yaranamenyekanye cyane mu myaka yashize ubwo yari Guverineri w’intara ya Katanga.
Izina rye ryamamaye cyane mu baturage b’Abanyekongo cyane cyane kubera ibikorwa bya siporo, aho yagiye ayobora ikipe ya TP Mazembe – imwe mu zikomeye ku mugabane wa Afurika.
Nyamara, ibikorwa bye bya politiki byarushijeho kumushyira mu ndorerwamo, by’umwihariko igihe yatangiye kunenga ubutegetsi buriho.
Nk’uko amakuru abivuga, Katumbi arateganya kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru anyuze mu Rwanda, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Ibi bikaba bikurikiye urugendo rwa Kabila i Goma tariki ya 18 Mata 2025, aho yageze avuye muri Zimbabwe nyuma y’imyaka yari amaze hanze y’igihugu. Uyu mujyi wagaruriwe na M23 mu mpera za Mutarama 2025, umaze igihe kitari gito ugengwa n’uyu mutwe uhanganye na Leta ya Kinshasa.
Amakuru yemeza ko Katumbi na Kabila bamaze igihe bagirana ibiganiro, cyane ko baherutse guhurira i Addis-Ababa mu mpera za 2024, aho bashyize imbere icyifuzo cyo gusaba Leta ya Congo kugarura amahoro, kwirinda gutoteza abaturage bavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili, ndetse banamagana imikoranire ya Leta ya Tshisekedi n’abacancuro n’ingabo z’amahanga.
Iyo nama yanavuzwemo impaka zerekeye impinduka z’Itegeko Nshinga, aho bombi banenze umugambi wa Perezida uriho wo kwiyongeza manda.
Uko bigaragara, Kabila na Katumbi bashobora kuba bari mu rugendo rwo kongera kuzahura imbaraga z’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bishobora kuzanira igitutu gikomeye ubuyobozi bwa Tshisekedi.
Bivugwa ko bashobora kuba bari no mu biganiro bya hafi n’umutwe wa M23 – nubwo nta cyemezo gifatika kiragaragazwa ku mugaragaro.
Icyakora, M23 yamaze kugaragaza ko itabangamiwe no kwakira aba banyapolitiki bombi, aho umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko “nta kibazo na kimwe abibonamo,” ashingiye ku ngingo ya 30 y’itegeko nshinga rya DRC.
Guverinoma ya Kinshasa ntabwo yacecetse ikimara kumenya ibivugwa kuri Kabila. Patrick Muyaya, umuvugizi wa Leta ya Congo, yatangaje ko kuba Kabila yagaragaye i Goma ari icyemezo cy’umwanzi w’igihugu, bityo bimufata nk’umwe mu bateza umutekano muke.
Iki cyemezo kije mu gihe ubutegetsi buriho bukomeje gushinjwa kwibasira abatavuga rumwe nabwo, gufunga abanyamakuru, no gutoteza abaturage baturuka mu moko amwe n’amwe by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda.
Katumbi na Kabila basaba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, kandi ko ikibazo cy’uburengerazuba bwa Congo cyakemurwa hadakoreshejwe intambara, ahubwo biganirwaho mu mahoro n’imikoranire irimo ubwubahane n’ukuri.
Nubwo uruzinduko rwa Katumbi i Goma rutaremezwa ku mugaragaro, ibimenyetso bigaragaza ko Katumbi ashobora kuba yararangije gutegura inzira ye.
Uko bigenda kose, kwinjira kwe muri Goma bishobora guhindura byinshi ku ishusho ya politiki ya RDC. Ibi bishobora gutuma habaho ishyirwaho ry’ihuriro rishya rishobora no kuzagira uruhare mu matora ataha, cyangwa se rigatangiza urugendo rushya rw’ubwiyunge bushingiye ku byifuzo by’abaturage, aho guhora mu ntambara z’urudaca.
