Ikipe ya APR FC ishobora kugura umukinnyi w’umunya-Côte d’Ivoire, Gervais Yao Kouassi uzwi Gervinho w’imyaka 36 wakiniye Arsenal na AS Roma, ashobora kwisanga akinira kuri Kigali Pele Stadium, cyangwa Stade Amahoro yambaye umukara n’umweru.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Nk’uko tubikesha YouTube Channel ya Rugaju Reagan Sports, avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.
Rugaju Reagan yavuze ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.
Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w’u Burayi.