Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kuzatana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina women’s Footbal Team mu bari n’Abategarugori (Abagore).Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yisanze mu itsinda rya 4 muri tobombora imaze kujya ahagaragara , aho yisanze harimo Amakipe y’Ibihangange harimo ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, Lebanon na Argentina.Â
Ni imikino y’Ijonjoro ry’Ibanze rizabera hano mu Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yaherukaga mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2023. Â
Ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.Â
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , yasezerewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika itsinzwe n’iya Ghana ibitego 5-0 Kuwa 26 Nzeri 2023 mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza byari ibitego 7-0 , bituma igiteranyo cy’ibyo yatsinzwe kiba ibitego 12-0.Â
N’Umukino wabereye i Accra kuri Ohene Djan Sports Stadium. U Rwanda rwari kumwe n’Umutoza wungirije, Mukamusonera Théogenie, kuko Nyinawumuntu Grâce yirukanywe kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino ubanza.N’ikibazo gikomeye cyibazwa n’Abanyarwanda muri rusange guhera muri nzeri 2023 ikipe y’Igihugu Ntabwo yongeye kubona imikino ikina haba mpuzamahaga cyangwa imikino yagicuti.Â