Ibiro Ntaramakuru bya Leta, TASS byatangaje ko bwafunguye dosiye y’inshinjabyaha kuri Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, bumushyira ku rutonde rw’abashakishwa.
U Burusiya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi abanyapolitiki benshi bo muri Ukraine ndetse n’abandi banyapolitiki bo mu Burayi kuva intambara yatangira na Ukraine muri Gashyantare 2022.
Muri Gashyantare, Polisi b’ u Burusiya yashyize Minisitiri w’Intebe wa Estonia, Kaja Kallas, Minisitiri w’Umuco wa Lituania ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko yahozeho muri Latvia, ku rutonde rw’abashakishwa kubera gusenya inzibutso zo mu gihe cy’Abasoviyeti.
U Burusiya kandi bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha wateguye umwaka ushize impapuro zo guta muri yombi Putin kubera ibyaha by’intambara.
TASS kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko ububikoshingiro bwa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Burusiya bugaragaza ko Zelensky ari ku rutonde rw’abashakishwa ariko nta yandi makuru arambuye.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubwe yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Iti: “Turashaka kubibutsa ko mu buryo butandukanye n’itangazo ry’u Burusiya ridafite agaciro, icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo guta muri yombi umunyagitugu w’u Burusiya Vladimir Putin ukekwaho ibyaha by’intambara ari ukuri, kandi kigomba gushyirwa mu bikorwa mu bihugu 123.”
Yavuze ko itangazo ry’u Burusiya ari “ikimenyetso cyerekana kwiheba kwa Leta y’u Burusiya ndetse na poropagande, idashobora gutekereza ku bundi buryo bwo gukurura abantu”.