Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Inzego z’umutekano zafashe itsinda ry’abantu bagaragajwe nk’ ’“abagambanyi” kandi bakorana na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Kuva imidugararo yatangira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye amajwi yo kwamagana “ubufatanyacyaha n’ubugambanyi” haba mu baturage ndetse no mu banyapolitiki.
Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) byatangaje ko hafashwe abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ntabwo hatangajwe umubare wabo, gusa ACP isobanura ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, yemeza ko abo bantu bari bamaze igihe bakurikiranwa n’inzego z’ubutasi kandi ko bakoranaga bya hafi n’ihuriro ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23, nubwo hatatanzwe ibimenyetso bifatika bibyemeza.
Bavuga ko mu rwego rw’iperereza riherutse gukorwa, Jimmy Nziali, umuvugizi w’umusivili wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’abakozi bamwe b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) bafashwe nyuma bimurirwa i Kinshasa bashinjwa guha amakuru M23.
N’ubwo Minisitiri w’intebe wungirije Jean-Pierre Bemba yasabye ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu mu gihe cy’ubugambanyi, amakuru agera kuri ACP avuga ko abafashwe bose bazashyikirizwa ubutabera buzagena iherezo ryabo.