Ku wa 11 Mata 2025, ingabo z’u Burundi zasubije ibitwaro bibiri bya BM (BM rocket launchers) mu bubiko bw’intwaro bwa gisirikare ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Iki cyemezo cyaturutse ku bibazo bikomeye bya tekiniki byari byagaragaye kuri ibyo bikoresho, bigasaba ko bisanwa byihutirwa.
Ibi bitwaro bya BM, byari byoherejwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu bikorwa byo kongerera ingufu ibirindiro by’ingabo z’u Burundi ziri i Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rugendo rwari rugamije gukomeza kwemeza uburenganzira bw’igisirikare cy’u Burundi muri ako karere gahora kavugwamo umutekano mucye, cyane cyane mu gihe M23 na yo ikomeje kugira uruhare runini mu mpinduka za gisirikare n’ubutegetsi muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyakora, amakuru yizewe agera kuri ITYAZO yemeza ko u Burundi bufite ibitwaro bine gusa bya BM, harimo n’ibiri gusanwa ubu.
Byongeye kandi, raporo zitandukanye zigaragaza ko ibyo bitwaro byose bimerewe nabi, bikaba bitagifite ubushobozi buhagije bwo gukora akazi mu mirwano ikomeye cyangwa kugaba ibitero by’umuriro mwinshi, nk’uko byari bisanzwe byitezwe.
Kugaruka kw’ibi bitwaro bikomeye ku butaka bw’u Burundi bifite icyo bisobanura ku rugamba ruri i Uvira no mu bindi bice byegeranye.
BM rocket launchers, ubusanzwe, ni ibikoresho bifite uruhare rukomeye mu gushyigikira ingabo ku rugamba, by’umwihariko mu gutera ibisasu bya rutura ku ntera ndende, bigatuma bifasha mu guhangamura ibirindiro by’umwanzi.
Nubwo u Burundi bukomeje kwerekana ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa byo gushoza intambara muri Kivu y’Amajyepfo, imiterere y’ibikoresho byabwo bya gisirikare igaragaza ishusho y’ibibazo bikomeye.
Ibikoresho bimerewe nabi bivuze ko ubushobozi bwo gukora ibikorwa byagutse byo mu rwego rwo hejuru bwagabanutse cyane, bigatuma ingabo z’u Burundi zisanga mu kaga nyuma yuko zihanganye n’abasirikare bafite ibikoresho bikomeye.
Uburyo ibitwaro bya BM byagiye bisaza nta gusimburwa cyangwa gusanwa bihagije, ni ishusho y’ikibazo rusange cy’igisirikare cy’u Burundi: ubukene bukabije mu bijyanye n’ibikoresho n’iterambere rya gisirikare.
Mu gihe ibihugu byinshi byo mu karere biri kugerageza kongera ubushobozi bw’igisirikare cyabyo, u Burundi bwahuye n’imbogamizi zirimo ibihano mpuzamahanga, kudindira kw’ubukungu, ndetse n’ubuyobozi budaha uburemere bukwiye ishoramari mu gisirikare cyabwo.
Ibi byose bituma n’ubufatanye n’amahanga mu bijyanye n’imfashanyo ya gisirikare bugenda bucumbagira.
Ahubwo, nk’uko byagaragaye mu bihe bishize, u Burundi bwagiye bwitabira ibikorwa bya gisirikare byishyurwa n’amahanga (nk’ibyagiye bikorerwa muri Somalia binyuze muri AMISOM) mu rwego rwo kubona inkunga y’amafaranga, nubwo atakoreshejwe mu kugura ibikoresho bishya cyangwa kuvugurura ibihari.