Amakuru agezweho, avuga ko abantu batatu bacyekwaho kwica mudugudu wo mu Karere ka Nyabihu Akagali ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera Akagali ka Jali, bakaba baramwishe bamukase imyanya y’ibanga, bamaze gutabwa muri yombi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko abaturage bo mu mirenge ya Rugera na Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe nuko abagabo baho bari kwicwa bagakebwa ubugabo bukajyanwa nabo batazi.
Ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, aho uwari umuyobozi w’umudugudu witwa Mugabarigira Eric yishwe n’abantu bataramenyekana.
Icyakora abantu batatu bacyekwaho uruhare muri urwo rupfu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.
Gusa mbere y’uko bimenyekana ko uyu mugabo yapfuye, ngo we n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, baba baravuye aho mu gace yabagamo bajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira, nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye.
Bikekwa ko yishwe dore ko umurambo we wasanzweho ibikomere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel, yemeje iby’aya makuru aho yavuze ko umuturage ariwe wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera maze nawe atanga amakuru
Ati: “Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mugitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye. Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe bityo n’iperereza rikomeze”.
Abaturage babonye umurambo w’uyu mugabo bavuga ko yishwe urw’agashinyaguro kuko yari afite ibikomere yanaciwe igitsina.
Uyu mugabo yasanzwe yiciwe mu murenge wa Shyira akaswe ubugabo nk’uko abo mu muryango we barimo n’umugore we babivuga.
Uyu ngo abaye uwa 3 wishwe muri ubwo buryo ariyo mpamvu benshi bakomeje kwibaza impamvu yabyo.
Uyu mugabo yari afite imyaka 45 n’abana batandatu.
Abaturage basabye leta gushaka aba bagizi ba nabi bakabakanira urubakwiye.
Isango Star iravuga ko Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyira bwasanzwemo umurambo buremeza ko hari abantu batatu bakekwa bamaze gufatwa.
Burizeza abaturage ko bakomeje gushaka n’abandi bahungabanya umutekano ku bufatanye n’izindi nzego.