Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeAmakuru mashya: Indege ya Gisirikare ya AFC/M23 yarashwe.

Amakuru mashya: Indege ya Gisirikare ya AFC/M23 yarashwe.

Indege y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe ku kibuga cy’indege cya Kigoma kuri uyu wa Kane, isenya indege y’umutwe wa M23.  

Amakuru aturuka i Walikale yemeza ko iki gitero cyakozwe hifashishijwe indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 hamwe na drone z’intambara. 

Indege ya M23 yarashwe yari imaze igihe ikoreshwa mu gutwara ingabo z’uyu mutwe muri Walikale, nyuma y’uko M23 wigaruriye Walikale-Centre mu byumweru bike bishize. Kugeza ubu, uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku by’aya makuru. 

Iki gikorwa kije mu gihe FARDC ikomeje kurasa mu bice bigenzurwa na M23, nayo ikayishinja kwibasira ibirindiro byayo biri muri Walikale na Kivu y’Amajyepfo.  

Mu itangazo FARDC yasohoye, yashinje M23 kongera ingabo n’ibikoresho mu birindiro byayo no kugaba ibitero ku ngabo za Leta.  

FARDC yagize iti: “Ibitero biheruka ntibyibasiye gusa ibirindiro byo muri Teritwari ya Walikale, ahubwo byibasiye n’ibyo muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko i Mulamba na Bulonge muri Teritwari ya Walungu, ndetse no mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi.” 

Aya makimbirane akomeje gukaza umurego mu gihe M23 na FARDC bari bemeranyije agahenge mu cyumweru gishize, kugira ngo biganiro bitangire.  

Gusa, ibitero bikomeje hagati y’impande zombi bigaragaza ko iri sezerano ry’amahoro rishobora kuba ritagifite agaciro.  

Biracyari urugamba ruhangayikishije cyane abaturage b’utu duce, kuko bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights