Ibigo binyuranye byo mu Majyepfo y’u Buhinde mu Mujyi wa Bengaluru, byatangaje ko abaturage bashyiriweho ubwasisi budasanzwe burimo inzoga, ibiryo by’ubuntu, ndetse n’igabanywa ry’ibiciro by’ingendo ariko ku bari bujye mu matora gusa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko mu duce twemwe tw’u Buhinde turimo n’Umuyji wa Bengaluru, aribwo hari bube icyiciro cya kabiri cy’amatora rusange y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’icya mbere cyari cyabaye ku wa 19 Mata 2024.
Ubu bwasisi bwashyizweho muri uyu mujyi kubera ko ubwitabire bw’abaturage baho buhora buri hasi mu matora yose.
Amahoteli, abatanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bahise bashyiraho ubu buryo budasanzwe buhamagarira abaturage gutora. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru urukiko rwisumbuye rwa Leta Karnataka uyu mujyi uherereyemo, rwahaye amahoteli ubu burenganzira.
Ahagurirwa ibiryo bizajya bisaba ko umuturage agaragaza igikumwe cye kigaragaza ko yatoye kugira ngo ahabwe ifunguro.
Mu matora nk’aya aheruka kuba mu 2019 mu Buhinde, abaturage bo mu Majyepfo y’Umujyi wa Bengaluru bitabiriye amatora ku rugero rwa 53.7%, abo muri uyu mujyi hagati bayitabira ku rugero rwa 54.3%, mu gihe aho mu Majyaruguru y’uwo mujyi batoye ari 54.7%, muri rusange abatuye uyu mujyi batora ku rugero rwa 68% gusa.
Ubuyobozi bw’icyanya cy’imyidagaduriro cya Wonderla bwiteguye guha abatoye amatike ku giciro kigabanyije, naho mu kabari ka Deck of Brews, 50 ba mbere bagaragaje ko batoye bahabwe inzoga z’ubuntu.
Ikigo cya Blu-Smart kiragabanyaho 50% ku itike ku bakora ingendo zabo mu bilometero 30 uvuye ahari ibiro by’amatora hanyuma icya Rapido, gitware ku buntu abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru ariko batoye.