Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uru rwego rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad bakurikiranweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko nubwo aba bari gukurikiranwa, nta byinshi yavuga kuri iyi dosiye kuko ikiri mu iperereza, ahamya ko mu gihe rizaba ryarangiye aribwo amakuru menshi azamenyekana.
Ati “Ni byo baritabye barabazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya. Turacyari mu iperereza nta byinshi nabivugaho, dutekereze icyo iperereza rizagaragara.”
Icyakora nubwo Dr. Murangira nta byinshi yashatse gutangaza, hari amakuru avuga ko inkomoko y’icyaha bakurikiranyweho ari umugabo uba hanze y’u Rwanda wagiranye ikibazo n’umukunzi we utuye i Kigali, hanyuma aha DJ Brianne na Djihad amafoto y’umukunzi we ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nk’abantu bakurikirwa cyane.
Ubwo Djihad na DJ Brianne bari bamaze kubona amafoto n’amashusho, bifashishije imbuga nkoranyambaga, batangira guca amarenga ko biteguye kuyasangiza ababakurikira, bifashishije amwe mu mafoto ariko yo atagize icyo atwaye.
Inkuru ikimara kugera kuri uyu mukobwa, yatangiye kubingingira kutayashyira hanze ari nako avugana n’uwari umukunzi we, icyakora anihutira gutanga ikirego muri RIB.
Ku rundi ruhande umugabo wari wohereje aya mafoto yaje kwisubira ku cyemezo yari yafashe, asaba DJ Brianne na Djihad ko batakoresha amashusho n’amafoto yari yabahaye, bamubwira ko bitakunda keretse agize icyo akora.
Icyakora ngo Djihad na DJ Brianne baje kubwira wa mugabo ko igishoboka ari uko yabaha amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo badasakaza ya mafoto n’amashusho yabahaye, amakuru ahari agahamya ko amafaranga yambere bari bamaze kuyacakira.
Ibi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze iminsi mu bukangurambaga bwo kwihanangiriza abakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto yabo y’ubwambure, rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko.
Iki ni icyaha gihanwa n’Ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, aho ugihamijwe n’Urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 y’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndese n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB igaragaza ko kandi iki cyaha gikomeza gukaza umurego uko iminsi igenda yicuma nk’uko raporo zabo zibigaragaza.