Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru ukomoka mu Karere ka Nyanza, witwa Kabatesi Laurence w’imyaka 76.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Amakuru avuga ko mu batawe muri yombi harimo n’umuhungu wa nyakwigendera witwa Mabuguma Emmanuel utuye mu kandi kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yazindutse aje guhinga muri kariya kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma abanza kujya gusuhuza nyina umubyara asanga yapfuye, niko kwihutira kubibwira inzego z’ibanze.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu kariya gace yahamije aya makuru, avuga ko umuhungu we ari we watawe muri yombi akimara kuvuga ko nyina yitabye Imana.
Ati “Umuhungu we yatawe muri yombi, nyuma yo kuvuga ko yasanze umurambo wa nyina uryamye mu rugo.”
Abaturage babonye ku murambo wa nyakwigendera bavuze ko nta bikomere babonye wari ufite, ariko ngo wari ufite amaraso mu mazuru.
Mu makuru yahise amenyekana ni uko RIB yataye muri yombi abarimo uyu muhungu we, ndetse hafungwa umuturanyi wa nyakwigendera witwa, Mukarugwiza Emerthe.
Undi muntu wa gatatu watawe muri yombi ni uwo RIB yasanze mur rugo rwa Emerthe batabi bamenyereye muri kariya gace, maze ubuyobozi bumwatse ibyangombwa bye, basanga akomoka mu gihugu cy’u Burundi na we arafatwa.
Icyakora hari andi makuru ari kuvugwa ko nyakwigendera yaba yaritabye Imana kubera yari afitenye amakimbirane n’abaturage bavuga ko “Aroga” gusa nta bimenyetse Bihari. Nyakwigendera asize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.