Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports basabye ubufasha bwa Perezida wa Repubulika nyuma y’imvururu zavutse mu mukino w’iyo kipe na Bugesera FC, watumye uhagarikwa utarangiye.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ni imvururu zaturutse ku gitego cya kabiri cya Bugesera cyavuye kuri penaliti yatanzwe n’umusifuzi Ngaboyisonga ku munota wa 52 w’umukino. Abafana ba Rayon Sports ntibabyakiriye neza, bararakara, ibintu bigera aho umukino usubikwa kubera impamvu z’umutekano.
Nyuma y’ibyabaye, bamwe mu bafana bagaragaje akababaro batewe n’imyitwarire y’abasifuzi, bavuga ko ubusabe bwabo bushyitse ari uko Perezida wa Repubulika yajya ku kibuga akabafasha gusukura umupira w’u Rwanda.
Umwe mu bafana yagize ati: “Turi kwangirika kubera urukundo dukunda Rayon Sports. Turishyura amafaranga menshi tujya kureba umupira, ariko iyo tubonye nk’ibyabaye uyu munsi biratubabaza. Perezida yabivuze kera ko umupira wo mu Rwanda utarimo ubushobozi, twajya duhora duhanganye n’abasifuzi?”
Mugisha Samuel, undi mufana, na we yagize ati: “Ni agahinda kubona umuntu aje kureba umupira akahasanga ubugome n’akarengane nk’aka. Abasifuzi b’u Rwanda ntacyo bamaze. Ndasaba Perezida wa Repubulika kudufasha, abadasobanutse baveho.”
Uwiyita Mama Rayon yavuze ko atari yizeye niba FERWAFA ifite uruhare rutaziguye mu bibazo byabaye, ariko asaba ko hakorwa ubuvugizi: “Niba Perezida aba abizi, natutabare. Umwanda uri mu mupira wacu uratugiraho ingaruka zikomeye. Reba uko twavuye mu ngo zacu tuje kureba umupira, none twaje gukinwa ku mitima. Nanjye urabona ko ndira, byandenze.”
Yunzemo ko byaba byiza umukino utarangiye kuko byari bigaragara ko Rayon Sports iri gukorerwa akarengane.
Ku ruhande rwa Bugesera FC, umwe mu bafana bayo yavuze ko ikipe yabo yari yiteguye neza kandi yatsinze ku buryo buboneye.
Ati: “Twari turi mu rugamba rwo kutamanuka, twakinnye neza tubatsinda ibitego bibiri. Icya mbere baracyemeye, icya kabiri ni cyo cyatumye batangira imvururu. Ariko byari ibitego byavuye ku bushobozi.”
Ubu harategerejwe icyemezo cya FERWAFA ku buryo umukino uzasozwa cyangwa niba uzasubirwamo, nyuma y’uko Komiseri w’umukino, Munyemana Hudu, awusubitse ku mpamvu z’umutekano.