Tuesday, July 1, 2025
Tuesday, July 1, 2025
spot_img
HomePolitikeAFC/M23 yanyomoje leta ya congo ku mubare w’abapfuye i Goma, inateguza kugeza...

AFC/M23 yanyomoje leta ya congo ku mubare w’abapfuye i Goma, inateguza kugeza Tshisekedi imbere y’Ubutabera

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23, rimaze igihe rirwana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko abantu 874 aribo bapfuye mu mirwano yo gufata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2025, rinyomoza umubare Leta ya RDC yavugaga ko urenze cyane. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, umuyobozi w’iryo huriro, Bertrand Bisimwa, yasobanuye ko ayo ari yo makuru yizewe bakuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ingabo zabo n’abafatanyabikorwa, avuga ko ari uburyo bwo kurwanya “ibinyoma n’ibihuha bya politiki” Leta ikomeje gukwirakwiza. 

Bisimwa yatangaje ati: “Ntabwo ari ukuri ko i Goma hapfiriye abantu 3,000. Twakoze isesengura ryimbitse, tukabona ko abapfuye bose bari 874. Leta ya Kinshasa irimo gukoresha imibare mihimbano mu gushaka kwangisha AFC/M23 amahanga no guhisha uburangare bwayo.” 

Yanashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ibikorwa byo gukoresha abana bato mu gisirikare, aho yavuze ko bajyanywe ku rugamba batatojwe. 

Bisimwa yongeyeho ati: “Yohereje abana bo mu Burasirazuba batatojwe igisirikare, abambika utwenda tw’impu bavuga ko ari ibikoresho byo kurinda amasasu, ngo bajye kurwana n’ingabo za ARC/M23. Ibyo ni ibyaha bikomeye.” 

Yasoje ashimangira ko nibaramuka bafashe ubutegetsi, Perezida Tshisekedi azabazwa ibi byaha byose imbere y’ubutabera mpuzamahanga. 

Kugeza ubu, Guverinoma ya RDC ntiyigeze itanga igitekerezo cyayo ku byo AFC/M23 yatangaje.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe