Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Museveni yagaragaje uko Habyarimana na Mobutu babaye imvo y’amakimbirane yo muri...

Perezida Museveni yagaragaje uko Habyarimana na Mobutu babaye imvo y’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko intandaro y’amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari politiki z’amoko zagiye zubakwa n’abategetsi b’ibihe byashize, bafashijwe n’ibihugu by’amahanga, by’umwihariko mu gihe cya Perezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Mobutu Sese Seko wa Zaïre (ubu ni RDC). 

Ibi Museveni yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’akarere rushinzwe ubugenzuzi ku mahoro, umutekano n’ubufatanye ku bibazo bya RDC, yabereye mu biro bye i Entebbe. 

Mu bitabiriye iyo nama harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, uhagarariye leta ya Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ibyo Museveni we asa n’utabyemera, ahubwo akerekana indi mizi y’ikibazo. 

Museveni yasobanuye ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bidashobora gusobanurwa hatitawe ku mateka ya politiki y’amoko yashyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Habyarimana na Mobutu, politiki yavuze ko zaturutse ku ngengabitekerezo yasizwe n’abakoloni b’Ababiligi. 

Yagize ati: “Ibibazo turabizi kandi dushobora kubikemura. Ntacyo tutazi kuri ibi bihugu byose: U Rwanda, u Burundi, uburasirazuba bwa Congo, Tanzania na Kenya. Aba ni abantu bacu. Ku bwanjye, ibi ni ibibazo byoroshye gukemura. Ntabwo bikomeye.” 

Museveni yavuze ko ibibazo byaranze akarere k’ibiyaga bigari birimo uruhuri rw’impamvu eshatu nyamukuru: imitekerereze, ingengabitekerezo, n’ukuntu abantu batekereza ko bikwiye gukemurwa. 

Yibukije ko nyuma yo gutsindwa kwa Habyarimana n’ingabo za FAR ku rugamba mu Rwanda, Mobutu yahaye indaro abasirikare n’abayobozi b’izo ngabo i Goma, aho banakomeje gutunga intwaro, nyamara Uganda n’ibindi bihugu by’abaturanyi byamusabaga ko yazibambura. 

Ati: “Twinginze Mobutu ngo azambure intwaro. Ntiyari bubyumve kuko yatekerezaga ko imitwe y’imbere mu gihugu ntacyo itwaye, ko twe abaturanyi ntacyo tuvuze. Abari bakivuze bari abanyamahanga barimo babafasha [we na Habyarimana].” 

Museveni yakomeje avuga ko kutumva kwa Mobutu byatumye ibintu birushaho kuzamba, kuko izo ngabo zamubereye nk’indiri y’inyeshyamba za FDLR, umutwe ushinjwa uruhare rukomeye mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no gutangiza intambara ya mbere ya Congo yarangiye Mobutu ahiritswe ku butegetsi mu 1997. 

Perezida Museveni yasoje agaragaza ko amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari azagerwaho ari uko buri gihugu cyabigizemo uruhare rutajegajega, ariko kandi ibihugu by’amahanga bikareka kwivanga mu bibazo bifite imizi ishingiye ku mateka y’akarere. 

Yagize ati: “Twari hano kandi twakabaye twaramufashije. Kubera iki Mobutu yanze kumva?” 

Museveni asanga amahoro y’ukuri ari ayo abatuye akarere ubwabo bashyizeho ubushake bwo kugeraho, aho kugumya kwirukira inyungu z’ibihugu by’amahanga bidasobanukiwe neza amateka y’akarere. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe