Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbayisilamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basengeye mu Rwanda kubera...

Abayisilamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basengeye mu Rwanda kubera ibyo bakorewe na Guverinoma ya Perezida Felix Tshisekedi.

Abayisilamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma, bangiwe gusengera muri sitade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, bahita baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi muri sitade umuganda. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Aba Bayisilamu baje gusengera mu Rwanda nyuma y’uko hasohotse itangazo ry’umujyi wa Goma ribabuza kujya gusengera muri sitade Ubumwe kubera kwikanga ibitero b’inyeshyamba zikomeje guteza umutekano muke muri iki gihugu. 

Bamwe mu Bayisilamu baturutse muri Congo birinze kuganiriza itangazamakuru gusa bake baganirije abanyamakuru berekanye akanyamuneza batewe no kuza gusengera mu Rwanda ndetse no gusengana n’Abanyarwanda. 

Umwe yagize ati: “Nishimiye rwose ko nashoboye kwifatanya n’abandi Bayisilamu hano kandi nishimiye uburyo batwakiriye. Ntabwo byashobokaga gusengera muri Goma ariko ndishimye rwose. U Rwanda ni igihugu gifite amahoro; twasenze mu mahoro, kandi mvugishije ukuri, ibintu byose byagenze uko byari byateganijwe. ” 

Yassin, undi Muyisilamu wo muri Congo, yagize ati: “Nishimiye uburyo nasengeye hano kuko hari umutekano no kwakira abashyitsi bidasanzwe.” 

Mu kiganiro Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yahaye itangazamaku, yatangaje ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho. 

Yagize ati: “Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, kandi twishimiye gusengera hamwe.” 

Ku wa 9 Mata 2024 nibwo Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru Kapend Kamand Faustin, yangiye abayisilamu bo mu mujyi wa Goma gusengera muri stade, kubera impamvu z’umutekano, abasaba kujya mu musigiti, ibintu bamwe batishimiye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights