Abanyeshuri biga gutwara ibiyabiziga baravuga ko bakorerwa uburiganya nyuma yo kwishyura amafaranga yo kubigisha ariko ntibahabwe amasomo bagenewe.
Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga baravuga ko bakorerwa uburiganya n’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, aho bishyura amafaranga mbere yo gutangira kwiga, ukwezi kukarangira batigishijwe.
Ndayizeye Jean Damascène amaze ibyumweru 2 muri Kigali, yaturutse i Mahama mu Karere ka Kirehe aje kwiga gutwara moto.
Gusa icyizere cyo kuzasubira iwabo atwaye uruhushya rwo gutwara moto kirimo kuyoyoka kuko yishyuye amafaranga yasabwaga ariko mu byumweru 2 amaze, ngo yakoze kuri moto inshuro 3 gusa.
Iki kibazo kigaragara hirya no hino muri Kigali ahigishirizwa gutwara ibinyabiziga. Ubu urubyiruko rwaturutse mu cyaro rukirebererwa n’ababyeyi rufite ipfunwe ryo kuzasubirayo rudafite ibyangombwa bigaragaza ko rwize gutwara ibinyabiziga.
Mukotanyi Limu, umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga, we avuga ko umwarimu mwiza atigisha areba iminota ahubwo yita ku bumenyi aha umunyeshuri.
Amwe mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ntahakana ko hari igihe abanyeshuri baba benshi kubaha serivisi bigasaba gufata izindi ngamba.
Abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga basaba inzego zirimo polisi kugenzura imikorere y’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga kuko muri iki gihe hagaragara ubuhemu butuma bamwe bakisanga bari mu bihombo.