Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAbakobwa n’Abahungu babana munzu bitemewe akabo kasubiweho

Abakobwa n’Abahungu babana munzu bitemewe akabo kasubiweho

Uwahoze ari minisitiri wo mu gihugu cya Uganda Sarah Opendi yasabye ko mu mategeko arebana n’abashakanye bakongeramo ikintu cyafasha abantu benshi.Nyakubahwa Sarah yavuze ko abantu babana , umukobwa n’umukobwa bamaranye amezi atandatu no hejuru yaho bagomba kwemezwa nka kupure zemewe.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Iki gitekerezo  cyavugishije abantu benshi , cyane ko hari hashize igihe kinini umwanzuro nk’uyu wo guhindura itegeko nshinga rijyanye n’imiryango ritemezwa na bose , aho abagize amashyaka batumvikanyeho uburyo abashakanye babana , ibyo amategeko yabafasha kumpande zombi kubijyanye n’umutekano , ibijyanye n’imitungo ndetse no kubijyanye na gatanya.

Ubwoko bumwe bw’abaturage bafite umuco wo  kumva ibijyanye n’umuhango w’ubukwe, inkwano ndetse n’ibijyanye no kujya guhabwa umugisha n’abakozi b’Imana bumva bitabareba , ikingenzi ari urukundo rw’abantu babiri.

Mugihe indi mico yo yumva ko gukwa ari ishimwe ry’ababyeyi cyane cyane kuruhande rw’umugeni (umukobwa), ibyo kandi bakabigira ihame mu mihango y’ishyingirwa ibyo bita gusaba , ubu bwoko kandi bwumva ko umugabo n’umugore kugirango bigaragare ko bakoze ubukwe ari itegeko kujya mu rusengero cyangwa mu musigiti gusaba imigisha Imana .

Sarah akomeza avuga ko abasore n’inkumi hagati ya 7 ni 10 babana mu buryo butazwi , aho aba bombi bashobora kumarana amezi hagati ya 6 na 24 maze bagatandukana umwe agaca ukwe undi ukwe ntacyo abajije.

Ibi  ntibyumvikanyweho kimwe nkuko atarAmol abivuga , ati :”Ntago numva uburyo kwiyandikisha muri leta nk’abakundana bazwi hari icyo byadufasha mu Rukundo.”; Isabel Nicole Atai abinyjije kurukuta rwe rwa Twitter akaba yiga amategeko yagize ati :”Numwo nabana n’umuntu , ndumva ubukwe buba hagati y’abantu babiri babyemerenyijweho.”

Joshua Kitakule umwanditsi mumpuzamatorero  mu gihugu cya Uganda nawe yagize ati :”kuganira kubijyanye n’ubukwe n’ukugirango tugire imiryango itekanye , ntabwo ntwabirwanya rero .”

Rt Rev Onesimus Asiimwe , umuyobozi mushya wa diyoseze ya Kigezi  yagize ati :”Kubana mutarasezeranye bihabanye nuko ibyanditswe bibivuga , Imana yashyizeho uburyo bwo kubana , aho umukobwa n’umuhungu bagomba kubana akaramata .”

Kubujyanye n’amategeko muri Mata urukiko rukuru muri iki gihugu rwavuze ko ubukwe buba hagati y’abantu babiri babyemeranyijeho ndetse n’imiryango yabo ikabyemera , ntacyo bisobanuye imyaka byafata , cyangwa umubare w’abana bafite , ngo umugore cyangwa umugabo bumve ko bagomba kubana akaramata .

Nyakubahwa Stephen Masiga yagize ati :”Kubana kubantu babiri babyemeranyijeho ntago byemeza ko bakora ubukwe , kandi ubukene ntibube intandaro ndetse n’ubwisobanuro , ababyeyi bagomba kugira maso ntibumve ko byemewe na Leta .”

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights