Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAbadushinja gufasha M23, njye nabashinja kutayifasha – Perezida Kagame

Abadushinja gufasha M23, njye nabashinja kutayifasha – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko abadashyigikiye M23 mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyigikiye akarengane kabera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2024, ubwo yasubizaga umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa wari umubajije niba koko u Rwanda rufasha M23, n’umubano rwaba rufitanye na yo. 

Yagize ati “Abadushinja gufasha M23 nababaza impamvu bo batayifasha? Nawe nk’umunyamakuru wa AFP [nabikubaza]. Kubera iki gufasha cyangwa kudafasha M23 ari ikibazo?” 

Perezida Kagame yasobanuye ko M23 igizwe n’abarwanyi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo abavukiye muri RDC no hanze yaho, kandi ko n’ubutegetsi bw’iki gihugu bubyemera. 

Ku kubaho kwa M23, Perezida Kagame yagaragaje ko yavutse birutse ku itotezwa abayigize bakorewe muri RDC, abenshi barimo ababarirwa mu bihumbi 100 bahungira mu Rwanda mu myaka 20 ishize. 

Umukuru w’Igihugu yabwiye uyu munyamakuru ko icyo abantu bakabaye bibaza atari ukuba u Rwanda rwafasha M23 ahubwo ko bakabaye bibaza impamvu bo batayishyigikira. 

Ati “Yewe n’abadushinja, nabashinja kudafasha M23 kuko byaba bimeze nk’aho bemera akarengane aba bantu bari gukorerwa. Ubaye utemera ako karengane, wakabaye uzamura ikibazo ‘Kubera iki aba bantu ba M23 bari gufatwa uku’?” 

Ikindi kibazo Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko akwiye kubaza ni impamvu aba Banye-Congo ibihumbi 100 bamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Rwanda. 

M23 yavutse mu 2012 hashingiwe ku masezerano ya tariki ya 23 Werurwe 2009 Leta ya RDC yagiranye n’abarwanyi ba CNDP ariko ntiyayubahiriza. Mu 2013 yaratsinzwe ariko yongera kwisuganya mu mpera za 2021. Kugeza ubu, igenzura igice kinini cy’intara Kivu y’Amajyaruguru. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights