Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repub ulika Iharanira Demokarasi ya Congo banze gufungura amaduka yabo mu rwego rwo guhatira Guverinoma ya kiriya gihugu gukuraho imisoro bemeza ko ihanitse mu gihe ibikorwa byabo bibangamiwe n’Intambara FARDC ihanganyemo na M23 ikomeje muri iyo Ntara.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umujyi wa Goma ubusanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Abakorera ubucuruzi muri uyu mujyi kuri ubu bavuga ko ubutegetsi bwa Gisirikare bubategeka bwazamuye imisoro ku buryo byarushijeho gukomeza ubuzima bwabo mu gihe n’intambara ihanganishije M23 na Leta ubwayo yabazambirije imikorere.
Bavuga ko imisoro yakomeje kuzamuka mu gihe n’inshingano zabo zirushaho kwiyongera umunsi ku wundi biturutse ku kuba bamwe muri bo bafite imiryango yabahungiyeho iturutse mu bice bya Rutshuru n’ahandi hari intambara ya M23 na Leta ya Kinshasa.
Madamu Adeline Manerukano uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Goma ati “Imisoro yariyongereye cyane ubwo hazagaho TVA, twebwe abacuruzi biratubangamiye cyane rwose, twibaza impamvu ibi bikomeza mu gihe intambara muri teritwari za Rutshuru na Masisi nazo zikomeza. Twibaza niba guverinoma iba itwitayeho tukabura igisubizo.
Aba bacuruzi baravuga ko kubera iyo ntambara bitoroshye kubona abantu bagura ibicuruzwa byabo kuko abenshi ubu bahindutse impinzi aho imbere mu gihugu ku buryo badapfa kubona amafaranga, ibyo bakanabihuza no kuba n’abahinzi babagurishaga ibicuruzwa kuri ubu bagiye kumara imyaka 3 mu buhungiro aho bitaborohera guhinga.
Bamwe muri abo bacuruzi baganiriye na BBC bavuze ko bafashe icyemezo cyo kudafungura mu rwego rwo guhatira guverinoma kugabanya imisoro.
Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Ubuyobozi bwamaze kumenya ko twafunze imiryango, turategereje, hari igihe wenda nabo bagira icyo bakora. Natwe turakomeza kubotsa igitutu kugira ngo batwakire tube twavugana na guverineri kugira ngo arebe uko yatuvugira mu nzego zo hejuru.”
Hari abasesenguzi bemeza kuzamura imisoro byakozwe na guverinoma ya Kivu ya Ruguru mu mujyi wa Goma nyamara izi neza ko uwo mujyi uzengurutswe n’Inyeshyamba za M23 byafatwa nko “Kwica abaturage ubugira kabiri” kuko ahubwo ngo ako kaga uwo mujyi urimo kagombaga gutuma Leta ikuraho imisoro yose mu rwego rwo korohereza abacuruzi n’abaturage bose muri rusange.
Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma bakaba bahisemo kwandikira guverineri w’iyi ntara ibaruwa imusaba ko iyo misoro ihanitse yagabanywa kuko ngo yazamutse ku kigero kigera kuri 70% ugereranyije na mbere y’uko intambara ya M23 yongera kwaduka. By’umwihariko imisoro i Goma ikaba yaratangiye gutumbagira kuva mu Ukwakira 2023 ubwo intambara yuburaga nyuma y’agahenge kari karahereye muri Werurwe uwo mwaka.
Izamuka ry’iyo misoro rikaba ahanini ryaraturutse ku cyo ubutegetsi bwise ‘TVA’ gikubiyemo umusoro umucuruzi wese aba agomba kwishyura yaba yacuruje cyangwa atacuruje.
Mu ibaruwa yabo bati “Tuzakomeza gufunga amaduka na Boutiques zacu kugeza ubwo ibyo dusaba bizakorwa.”
Intara ya Kivu ya Ruguru ikomeje kuberamo imirwano itoroshye ihanganishije Ingabo za FARDC n’abambari bazo hamwe na M23.
M23 iherutse gutangariza abatuye mu bice ugenzura bya Teritwari ya Rutshuru ko mu gihe cya vuba izafata uriya mujyi wa Goma utuwe n’abarenga miliyoni 2 ndetse ukanacumbikira impunzi zirenga ibihumbi 500 mu rwego rwo kuwubohoza mu maboko ya Leta, ibintu byashimishije cyane benshi muri abo baturage.
Ni mugihe kandi bamwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile bavuga ko abaturage baturiye uyu mujyi bari kwifuza ko M23 yakwigarurira umujyi wa Goma
Umwe mu bayobozi b’umuryango LUCHA aheruka gutangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango basanze, abaturiye umujyi wa Goma bifuza ko M23 yafata ubugenzuzi bw’uyu mujyi, kubera ko Leta yananiwe kuhagenzura.
Uyu Muyobozi avuga ko muri iki gihe byibuze mu mujyi wa Goma hatabura gupfa abantu barenga 15 ku munsi, bamwe bicwa n’abo mu gisilikare cya Leta FARDC na Wazalendo, kandi ugasanga nta maperereza akorwa.
Uyu Muyobozi agira ati: “Nta gihe ntarabyuka ngende mu nzira iminota icumi ntanyuze ku murambo kandi ibi byose Guverinoma irabireba ikinumira.”
Uyu Muyobozi avuga ko iyo winjiye mu mujyi wa Goma ugera ku mabariyeri menshi si bariyeri z’umutekano ahubwo nizigamije gusahura imitungo y’abaturage gusa .
Uyu Muyobozi avuga ko uhereye Bunagana, Kiwanja, Kichanga n’indi mijiyi izwi uduce tugenzurwa na M23 abaturage bafite ukwishyira bakizana.