Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Romania bwatangiye gukurikirana bamwe mu bacancuro bakomoka muri iki gihugu barwaniriye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bafashaga ingabo za Leta mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.
Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo ya Romania ishyize ahagaragara ko abagera kuri barindwi muri aba bacancuro bari bagikora mu ngabo za gisirikare, nubwo bari mu kiruhuko cy’imyaka ibiri cyagenewe kwita ku miryango yabo.
Iyi minisiteri ivuga ko aba basirikare bishe amategeko, kuko bavuye mu gihugu nta ruhushya bahawe, ndetse bagakora imirimo idahuye n’inshingano zabo nk’abasirikare.
Muri aba barindwi, batatu baracyari mu kiruhuko, mu gihe abandi bane byagaragaye ko nabo bakoze amakosa akomeye.
Dosiye y’umwe muri bo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare, hakaba hateganyijwe ko n’iz’abandi batandatu zizakurikira.
Minisitiri w’Ingabo wa Romania, Angel Tilvar, yatangaje ko yasabye iperereza ryimbitse rigamije gusobanura impamvu iki kibazo cyabayeho, no gufata ingamba zikomeye kugira ngo bitazasubira.
Uretse aba, iyi minisiteri yagaragaje ko hari abandi bacancuro 466 bakomoka muri Romania bari mu nkeragutabara, bagiye gukorera muri RDC nyuma yo gusezererwa mu gisirikare ku mpamvu zitandukanye zirimo ubukure, uburwayi n’ubwegure.
Aba bacancuro b’Abanyaburayi batangiye gukorana n’ingabo za Leta ya RDC mu 2022, mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 wari umaze gufata ibice byinshi mu burasirazuba bw’igihugu.
Benshi muri bo bari bakomoka muri Romania, bakaba barayoborwaga na Horatiu Potra, umugabo uzwi cyane muri Afurika mu bikorwa by’intambara.
Icyakora, mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, aba bacancuro bahagaritse imirwano.
Nyuma yaho, abarwanyi ba M23 bafashe 280 muri bo, babohereza iwabo ku itariki ya 29 Mutarama 2025 banyuze mu Rwanda. Hari abandi bake bivugwa ko bahunze mbere y’uko M23 yinjira muri Goma.