Monday, May 12, 2025
Monday, May 12, 2025
spot_img
HomeUbuzimaHahishuwe uburyo mu Rwanda abakobwa basigaye bashorwa mu buraya n’ababyeyi babo.

Hahishuwe uburyo mu Rwanda abakobwa basigaye bashorwa mu buraya n’ababyeyi babo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bigisha iby’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda bwerekanye ko abana bavuka ku bagore bakora uburaya babayeho mu buzima bubi bukabije. Bamwe muri bo bataye ishuri, abandi bashowe mu buraya, ndetse hari n’abanduye indwara zikomeye zidakira. 

Iri tsinda ry’abashakashatsi ryayobowe na Prof. Mukeshimana Madeleine afatanyije na Mukangabire Pacifique. Ryakoreye ubushakashatsi ku bana 40 bafite hagati y’imyaka 10 na 18 bakomoka ku babyeyi bakora uburaya, ndetse n’abagore 19 b’aba babyeyi.  

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu: i Gasabo (Kigali), i Rubavu (Uburengerazuba), i Kayonza (Iburasirazuba), i Musanze (Amajyaruguru) n’i Huye (Amajyepfo), bigaragaza ko uburaya bukigaragara cyane muri utu turere. 

Iyi nkoranyamatsiko yakozwe hagati ya 2023 na 2025, yari igamije gusesengura imbogamizi zugarije abana bakomoka ku babyeyi bakora uburaya. 

Prof. Mukeshimana yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko aba bana bakurira mu buzima butarimo urukundo cyangwa ngo babone ubitaho, ndetse bamwe batamenya ba se.  

Hari n’aho babatoteza bakabwirwa ko ari abana b’indaya, bikabatera ipfunwe n’agahinda gakabije. Uko kudafatwa neza bituma bamwe bacika intege mu mashuri, abandi bakiyumva nk’abatagira agaciro. 

Hari abana batangaje ko baterwa isoni n’umwuga ababyeyi babo bakora, bigatuma batigirira icyizere cyangwa ngo basabane n’abandi. By’umwihariko, bamwe batangaje ko bashowe mu buraya n’ababyeyi babo bababwira ko ari bwo buryo bwo kubona ibyo bakeneye, cyane cyane ibibatunga. 

Abashakashatsi bemeje ko hari abakobwa bagize ibyago byo gufatwa ku ngufu n’abakiriya b’ababyeyi babo, nyamara bagatakaza icyizere mu buyobozi kuko aho bajya kuregera ntibakirwa uko bikwiye.  

Hari aho bamwe bajyanye ikibazo ku buyobozi bw’umudugudu, bakabwirwa amagambo atesha agaciro nk’ayo avuga ngo “ko ari ko kazi mukora mu rugo”, bikarangirira aho. 

Hari n’abana bahatirwaga kwita ku bakiriya ba ba nyina, bakabwirwa ko bagomba kubafasha kuko ababyeyi babo batakibasha gukora.  

Ibi bituma n’abana bari bakiri bato basiga ishuri bakajya mu muhanda, bikarangira babyaye imburagihe cyangwa banduye indwara zidakira. 

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abakiriya b’aba babyeyi babangamira uburenganzira bw’aba bana: babakubita, babasohora mu ijoro, ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’aba bana. 

Prof. Mukeshimana yasabye ababyeyi gukora uko bashoboye bakarinda abana babo kwinjizwa muri uyu mwuga, bakabashakira ubundi buzima bwiza.  

Yanahamagariye inzego zishinzwe kurengera abana ndetse n’imiryango itandukanye gushyiraho gahunda zihariye zo kubafasha kubona uburezi, kwitabwaho no guhabwa ubuvuzi mu buryo buboneye. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe