Monday, May 5, 2025
Monday, May 5, 2025
spot_img
HomeUbuzimaAmashusho ya Ambulance yari igiye gutabara umuntu ugiye kwitaba Imana ikimwa inzira...

Amashusho ya Ambulance yari igiye gutabara umuntu ugiye kwitaba Imana ikimwa inzira n’ikamyo yazamuye umujinya wa benshi.

Mu masaha make ashize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaza Ambulance yari igiye gutabara umuntu uri hagati y’urupfu n’ubuzima, ariko ikangirwa gukomeza urugendo kubera ko inzira yari ifunzwe n’imodoka ipakiye ibitaka.  

Ibi byakoze ku mitima ya benshi, barimo na Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, ubu akaba umwe mu bantu bazwiho kugira ijwi rifite ingufu ku mbuga nkoranyambaga. 

Mu butumwa bwe, Sadate yagaragaje agahinda n’uburakari bitewe n’uko ubuzima bw’umunyarwanda bushyirwa ku munzani w’inyungu n’uburangare.  

Ni mu mashusho Munyakazi Sadate yaherekeresheje amagambo agira ati: “Leta yacu irirya ikimara igashaka uburyo bwo kugura Ambulance zo gutabara abari hagati y’urupfu n’ubuzima, abandi nabo bakigira nkaho nta cyabaye.” 

Kudaha inzira Ambulance si amakosa gusa, ni ubugome, nk’uko Sadate abivuga. Birakwiye kwibutsa ko Ambulance ziri mu bikoresho bifatika igihugu cyiyemeza gushoramo imari kugira ngo gitange serivisi z’ubutabazi bwihuse.  

Ntibyari bikwiye ko izo modoka zizira uburangare bw’abantu cyangwa umuco wo kudaha agaciro ubuzima bwa muntu. 

Sadate anavuga ko gukemura iki kibazo bitagombera Budget nshya cyangwa ibindi bikoresho bihambaye; ahubwo bisaba gusa guha ibintu agaciro no kwita ku nshingano abantu bahemberwa.  

Kugira umurongo uhamye w’uko ibinyabiziga bifungurira inzira Ambulance n’ibindi byihutirwa ni inshingano y’inzego z’umutekano, ibigo bishinzwe imihanda, ndetse n’abaturage ubwabo. 

Iki kibazo cyazamuye impaka ndende ku rujijo rukiri mu myumvire ya bamwe ku bijyanye n’uburenganzira Ambulance ifite.  

Mu bihugu byinshi ku isi, Ambulance ifite uburenganzira bwo kunyura aho ishaka, igihe cyose iri mu butabazi bwihutirwa. Iyo imodoka ibangamiye Ambulance, byafatwaga nk’icyaha gihanwa bikomeye. 

Mu Rwanda, amategeko ahari aha uburenganzira bwihariye imodoka z’ubutabazi, ariko ikibazo ni uko rimwe na rimwe atubahirizwa nk’uko bikwiye. Ibi bigaragaza ko ikibazo atari amategeko adahari, ahubwo ari imyumvire n’ubushake buke bwo kuyakurikiza. 

Sadate muri aya mashusho yashyize ku rubuga rwa X yabajije ikibazo gikomeye, ati: “Byagenze bite ngo Ambulance zitabara abari mu kaga zamburwe uburenganzira bwo kuba ntakumirwa?” 

Ni ikibazo gikwiye gushyirwa imbere y’abayobozi bose bafite aho bahurira n’imihanda, abashinzwe umutekano, n’abaturage ubwabo. Kuko si amafaranga abura, si n’amategeko abura — ni umutimanama n’indangagaciro bisigaye bibura. 

Gutabara ubuzima bw’abari mu kaga si impuhwe umuntu yagira rimwe na rimwe — ni inshingano. Kugira umurongo usobanutse kandi ukurikizwa ntibisaba miliyoni mu ngengo y’imari; bisaba gufata icyemezo byonyine. 

Kugira ubukangurambaga bugaragaza akamaro ko gufungurira inzira Ambulance, gushyira ibyapa ku mihanda, guhugura abatwara imodoka, no gushyiraho ibihano bikomeye, ni ibintu bishoboka kandi bidahenze. 

Mu gihugu cyifuza kwihuta mu iterambere, nta mpamvu n’imwe y’uko umuntu apfa ku buryo bwari kwirindwa kubera ko imodoka ipakiye itaka yamubujije guhabwa ubufasha bwihutirwa. 

Ibi ni isomo ry’ukuri ryerekana ko hari byinshi bikwiye kuvugururwa, haba mu rwego rw’imyumvire y’abaturage, haba mu mikorere y’inzego zibishinzwe. 

Ubuzima bwa muntu bugomba kuza imbere ya byose. U Rwanda rwashoye imari mu bikoresho by’ubutabazi, rutanga amahugurwa n’ubufasha; ariko ibyo byose ntacyo bimaze niba abaturage n’inzego zibishinzwe batabona agaciro k’ubuzima nk’igihango gikomeye. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe